Rubavu: Ikamyo yo muri Kenya yagonze umukozi wa RIB ahita apfa

Rubavu: Ikamyo yo muri Kenya yagonze umukozi wa RIB ahita apfa

Mu mpanuka yabereye i Rubavu, ikamyo yo muri Kenya yabuze feri ahagana saa 7h15 kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira, igongwa umukozi wa RIB wakoreraga kuri station ya Gisenyi, ahita apfa.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko uyu mukozi wa RIB yari kuri moto, iyi kamyo iza yiruka cyane imunyura hejuru ahita apfa na yo yisenura hasi, umushoferi wayo arakomereka.

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi.

Ikamyo ifite plaque ZB 7423 yaritwawe n’umushoferi witwa Edward Kiplimo ipakiye ‘Gravie’ yavaga muri Kenya yerekeza i Goma muri DR.Congo.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemeje ayo makuru ko hari umukozi wa RIB wishwe n’impanuka y’ikamyo i Rubavu. Amakuru avuga ko nyakwigendera  yitwa Mugunga Yves.

Umukozi wa RIB wagonzwe n’impanuka yahise apfa