Rubavu: Televiziyo 10 Zo Mu Bwoko Bwa Flat, Zafashwe Zinjizwa Mu Gihugu Mu Buryo Bwa Magendu

Rubavu: Televiziyo 10 Zo Mu Bwoko Bwa Flat, Zafashwe Zinjizwa Mu Gihugu Mu Buryo Bwa Magendu

Ku wa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe Abantu babiri, bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza Televiziyo 10 mu buryo bwa Magendu. Izi televiziyo ni izo mu bwoko bwa Flat Screen, aho abazizanye banyuze mu nzira zitemewe.

Aba bafashwe harimo Twagiramungu Innocent warindaga kuri Hotel iherereye I Rubavu yitwa Tamara, naho Habarurema Athanase ufite imyaka 36 y’Amavuko yakoraga ku mazu yegeranye n’iyi Hotel, aho yari ashinzwe kurinda ayo macumbi. Bombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza izo televiziyo bakazihisha aho bashinzwe kurinda.

Nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Karekezi Twizere Bonaventure, ngo Polisi yamenye aya makuru biturutse ku baturage bayatanze, aho bavuze ko bazi neza ko hari televiziyo zinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu, ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati  “Twari dufite amakuru ko ziriya televiziyo zinjiye mu Rwanda zivuye muri Congo kandi Twagiramungu na Habarurema bagira uruhare mu kuzibika muri ariya mazu bashinzwe kurinda.”  

CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise ijya gusaka muri hoteli yitwa Tamara basanga koko izo televiziyo 10 zirimo. Ubuyobozi bwa hoteli bwatangaje ko butari buzi ko amazu yabo ajya akoreshwa mu bikorwa binyuranyijwe n’amategeko n’ubwo ngo mu minsi ishize bari baketse ushinzwe umutekano (Twagiramungu) kuba akorana n’abanyabyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko hagikomeje iperereza ryo kumenya niba nta bindi bicuruzwa bya magendu binjije mu gihugu ndetse hanashakishwa abakora ibi bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu. Yashimiye abaturage bihutiye gutangira amakuru ku gihe, agaragaza ko ari umusanzu ukomeye mu bufatanye mu kwicungira umutekano ndetse no kurwanya ibyaha harimo n’ubucuruzi bwa magendu.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu 

Habarurema Athanase na Twagiramungu Innocent