Rudi Gutendorf watoje Amavubi 1999 yapfuye

Rudi Gutendorf watoje Amavubi 1999 yapfuye

Umudage Rudi Gutendorf wigeze gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitabye Imana afite imyaka 93.

Rudi Gutendorf wavukiye ahitwa Koblenz mu Budage, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2019 nk’uko byemejwe n’umuhungu we, Fabian.

Uyu mugabo watoje Amavubi mu 1999, ni umwe mu banyabigwi b’abatoza banyuze mu bihugu byinshi, aho yatoje ibigera kuri 28 mu myaka 53, yegukana Igikombe cya Oceanie mu 1980 ubwo yatozaga Australia.

Ibindi bihugu yatoje ni Bermuda, Chile, Bolivia, Venezuela, Trinidad &Tobago, Grenada, Antigua & Barbuda, Botswana, New Caledonia, Nepal, Tonga, Tanzania, Fiji, Sao Tome & Principe, Ghana, Iran (U-23), u Bushinwa, Ibirwa bya Maurice na Zimbabwe.

Abanyarwanda batandukanye barimo Perezida wa Sena, Makuza Bernard, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mugabo wigeze gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Makuza Bernard@_MakuzaBernard

Ma pensée @FERWAFA à l'endroit de Mr RUDI GUTENDORF qui a été Entraineur de notre Equipe Nationale @RwandaAmavubi 1999.Dècédé ce 14.09.2019 chez lui à Koblenz à l'âge de 93 ans.Merci pour ses gracieux et loyaux services @rbarwanda @Radio10 @isangostar Que son âme repose en paix.

View image on Twitter

164

Twitter Ads info and privacy

30 people are talking about this

Rudolf Gutendorf wavutse tariki ya 30 Kanama 1926, yatangiye gukina umupira w’amaguru muri TuS Neuendorf mu 1944, aba ari na yo kipe asorezamo umwuga we mu 1953.

Nyuma y’imyaka ibiri, yagannye mu butoza, atangirira mu Ikipe ya Blue Stars Zürich yo mu Busuwisi mu gihe ikipe ya nyuma yatoje ari iy’Igihugu cya Samoa mu 2003 ubwo yari amaze imyaka ine avuye mu Rwanda.