Ruhango: Abarema isoko babujijwe kunyura kaburimbo,ngo batandura Coronavirus

Ruhango: Abarema isoko babujijwe kunyura kaburimbo,ngo batandura Coronavirus

Abarema isoko rya Ruhango bavuga ko ikemezo cyafashwe n’ubuyobozi cyo kudakoresha umuhanda wa Kaburimbo kitabanogeye, ubuyobozi bwo bukavuga ko bubikora kugira ngo bukumire icyorezo cya COVID-19.

Aba baturage bavuze ko iki Cyumweru kibaye icya kabiri, Ubuyobozi bw’Akarere bubakumira kugira ngo batinjira mu isoko bakoresheje Umuhanda wa kaburimbo ugana mu mugi no mu isoko.

Bakavuga ko Ababangamiwe cyane ari abaturuka mu Muhanda wo kwa Yezu Nyirimpuhwe kuko bo banyura mu ishyamba bagahinguka ku mpande y’isoko.

Manirakiza Fabrice ati “No ku wa Gatanu w’icyumweru gishize banze ko duca muri kaburimbo tunyura mu bihuru.”

Akavuga ko abo bakumira baba bambaye udupfukamunwa hakurikijwe amabwiriza Leta yashyizeho ku buryo batumva icyo bazira kandi ba bubahirije amabwiriza.

Mwumvaneza Emmanuel avuga ko yakumiriwe  yanga gutera amahane, asubiza ibicuruzwa mu rugo kuko ibyo yari afite bitari kunyura mu ishyamba.

Ati “Niba ari ukubahiriza amabwiriza ubuyobozi bwari kodohorera umubare muke w’abaturage bakarema isoko, abandi bakareka bagataha batabanyujije ahatari inzira.”

Cyakora abaturuka mu Murenge wa Ruhango, ahitwa mu Gatengezi bavuga ko babanyuza umuhanda w’amabuye bakazenguruka umugi bakabona kugera mu isoko, gusa bakavuga ko  bakora urugendo rurerure.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko iki kemezo cyafashwe  bifashishije amabwiriza yatanzwe yo gukumira no kurwanya COVID19  hubahirizwa 50% y’abarema isoko.

Habarurema avuga ko nta makuru yari afite y’uko abaturage  baca mu ishyamba, akavuga ko iki kibazo kigiye gukemuka ku buryo batazongera  guca ahantu habi.