Ruhango: Umwalimu yafashwe amaze kwiba amafaranga ya mugenzi we kuri konti

Ruhango: Umwalimu yafashwe amaze kwiba amafaranga ya mugenzi we kuri konti

Mu mpera z’ukwezi gushize hari umuturage wanditse kuri Twitter ko hari imodoka ya RFTC yari ateze imuvanye  Kimisagara, Nyabugogo bagana mu mujyi asanga irimo ivumbi ryinshi. Kuri uyu wa Mbere Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro kibukije abafite ibinyabiziga bitwara abantu muri rusange ko isuku ari ngombwa bitaba ibyo bakajya bacibwa amande ya Frw 150 000.

Uriya mugenzi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko hari mu gitondo kare agiye ku kazi kuko akorera Sonatubes atega imodoka iva Kimisagara, asanga mu ntebe harimo ivumbi abajije umushoferi ngo yamusubije mu buryo butamunyuze.

Ati: “ Yarambwiye ngo uragira ngo  mbigenze gute se? Yicareho cyangwa wisohokere.”

Undi ngo yahisemo kubyandika kuri Twitter kugira ngo abwire RURA uko asanze bimeze muri iriya bus.

Icyo yari agamije ngo ni ukureba niba haba hari ingamba zafatiwe abashoferi batita ku isuku y’imbere.

Umukozi muri RURA ushinzwe kugenzura uko service zo gutwara abantu  n’ibintu Emmanuel Katabarwa yabwiye Umuseke ko rwose abatwara abagenzi mu modoka rusange bagomba kwitwararika isuko kuko ngo  niba batabikoze bazajya babihanirwa.

Ati: “Muri rusange dusanzwe twibutsa abatwara imodoka zitwara abantu benshi ko kugira isuku biri mu nshingano zabo. Amabwiriza twayashyeho muri 2015 kandi ateganya ko umuntu utazayubahiriza azajya acibwa amande ya Frw 150 000.”

Katabarwa aburira abashoferi ko RURA igiye gukaza ubugenzuzi mu modoka kugira ngo irebe niba hari abadohotse mu gukurikiza ariya mabwiriza.

Ashima kandi ko hari abanyarwanda babona ibitagenda neza bakabimenyesha RURA kugira ngo yongere ikebure abo bireba nibiba ngombwa ibe yafata n’izindi ngamba.

Ngo buri munsi iba ifite abagenzuzi bakora ubugenzuzi guhera 5h00 Am kugeza 23h00PM kugira ngo barebe niba mu modoka hari isuku ihagije. Ibi ngo biri mu gahunda yo gukomeza kunoza services zo gutwara abantu mu mihanda ya Kigali.

Uyu mugenzi ntiyishimiye uko iyi ntebe yasaga

RURA yibutsa abashoferi ko kutagira isuku mu modoka zabo bihanishwa amande ya Frw 150 000