Rukundo protogene umuzamu wa Marine FC yagonze umwana arapfa,ahita aburirwa irengero

Kuri uyu wa Mbere umunyezamu w’ikipe ya Marines FC, Rukundo Protogène, yakoze impanuka y’imodoka agonga umwana yitaba Imana, ahita aburirwa irengero.

Rukundo protogene umuzamu wa Marine FC yagonze umwana arapfa,ahita aburirwa irengero

Kuri uyu wa Mbere umunyezamu w’ikipe ya Marines FC, Rukundo Protogène, yakoze impanuka y’imodoka agonga umwana yitaba Imana, ahita aburirwa irengero.

Nk’uko Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Marines FC; Capt. Hakizimana Geoffrey, yavuze ko, uwo munyezamu ngo yagonze umwana atabigambiriye.

Ati “Nibyo ejo Rukundo Protogène yakoze impanuka ubwo yasubiraga inyuma atwaye imodoka, ntiyabona ko umwana yari ahari ku ipine, aramugonga, arapfa.”

Ku bijyanye n’uko uyu munyezamu yaba yarahise aburirwa irengero, uyu muyobozi yavuze ko bamaze kumenya aho aherereye, bamusaba kubibwira inzego z’umutekano dore ko atari abigambiriye.

At “Twamenye aho ari, twamuvugishije tumubwira ko agomba kugaruka akabibwira Polisi kuko ntabwo yari yabigambiriye kandi n’imodoka yari atwaye ifite ubwishingizi.”

Rukundo Protogène ari gukina umwaka we wa mbere mu ikipe ya Marines FC yagezemo mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu baturanyi basangiye umujyi wa Rubavu, Etincelles FC.

Rukundo bakunze kwita Tiger yakiniye Etincelles imyaka ibiri nyuma yo kuva mu Amagaju FC mu mwaka wa 2016. Yakiniye kandi Mukura Victory Sports ubwo yari avuye i Rubavu mu 2013.

Rukundo Protogene yagonze umwana ahita apfa, na we arabura

Tiger nk'uko bakunze kumwita ari gukina umwaka we wa mbere muri Marines FC