Rusesabagina: Ngo amafaranga yatanze ni ay’ubugiraneza…Ubushinjacyaha buti “FLN si umuturage ushonje”

Rusesabagina: Ngo amafaranga yatanze ni ay’ubugiraneza…Ubushinjacyaha buti “FLN si umuturage ushonje”

Paul Rusesabagina uyu munsi wagejejwe imbere y’Urukiko, abamwunganira babwiye Urukiko ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya we kuko atari Umunyarwanda.

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruri mu Murenge wa Kigarama, ahari kubera uru rubanza harinzwe mu buryo budasanzwe ku muhanda hepfo, ruguru, hirya no hino hari abapolisi bacunze umutekano.

Uru rubanza rwatangijwe n’inzitizi z’Uruhande rw’Uregwa ruvuga ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina.

Me David Rugaza umwe mu banyamategeko bunganira Rusesabagina yavuze ko itegeko rigomba kugenderwaho mu gukurikirana Paul Rusesabagina ari itegeko rihana ibyaha ryo muri 2012 kuko ari ryo ryagenderwagaho muri 2018 ubwo hakorwaga ibikorwa bikurikiranywe kuri Rusesabagina.

Avuga ko ibyafatwaga nk’icyaha icyo gihe, batagombye kubiregera hagendewe ku itegeko rigenderwaho muri iki gihe.

Yagarutse ku iburabubasha ry’urukiko rishingiye ku ifasi, avuga ko Rusesabagina yaje mu Rwanda muri 2004 akagura ikibanza i Nyarutarama mu Murenge wa Kinyinya akanacyubaka bityo ko yari akwiye kuburanishwa n’urukiko ruri muri iriya fasi.

Uyu munyamategeko wagarutse ku itariki ya 19 Kamena 2018 nk’iyakozweho ibikorwa bikekwa kuri Rusesabagina, yavuze ko kiriya gihe hagenderwaga kuri ririya tegeko.

Me David Rugaza yagarutse ku ngingo ya 12 y’iri tegeko [ubu ryasimbuwe n’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano] yagenaga ko ugomba gukurikiranwa n’inkiko z’u Rwanda ari uwakoreye icyaha ku butaka bw’u Rwanda, nyamara ngo Rusesabagina atarigeze akandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko kuva 1996-1999 Rusesabagina atari afite ubwenegihugu kuko icyo gihe yakoreshaga ibyangombwa yahawe na UN akaza kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi muri uriya mwaka w’1999.

Uyu munyamategeko avuga ko kuva icyo gihe Rusesabagina ari Umubiligi bityo ko akwiye kuburanishwa n’inkiko z’u Bubiligi kandi ko inzego z’Ubutabera zo muri kiriya gihugu zamubajije zikavuga ko ntacyo zimukurikiranyeho.

Yanagarutse ku kuba Rusesabagina afite n’icyemezo cyo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi n’inzego zaho zirimo FBI na zo zamubajije, akavuga ko atumva ukuntu umuturage w’ikindi gihugu yaza kuburanishwa mu kindi gihugu.

Uyu munyamategeko kandi avuga ko umukiliya wabo aregwa akaba akekwaho ibyaha aho kuba yarakoze ibyaha bityo ko mu gihe akekwaho kandi itegeko rikaba rigena ko ukekwaho ibyaha aba agifatwa nk’umwere bityo ko Urukiko rukwiye guhita rumurekura.

Ubushinjacyaha…

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busubize kuri izi nzitizi, bwavuze ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi ya Kicukiko bityo ko kuba yaburanishwa n’Urukiko rwo muri iyi fasi ntakibazo kirimo.

Buvuga kandi ko Inkiko z’Ibanze ari zo zifite ububasha bwo kuburanisha ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, bukavuga ko uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina.

Bwanagarutse ku bivugwa n’uruhande rw’Uregwa ko  Rusesabagina atari Umunyarwanda, atari byo kuko na we ubwe abazwa yiyemereye ko ari Umunyarwanda.

Umushinjacyaha wavugaga ko Rusesabagina yavuze ko afite ubwenegihugu bubiri bw’u Bubili n’u Rwanda, yagize ati “nta na hamwe yigeze agaragaza ko atari umunyarwanda, ni umunyarwanda w’umubiligi.”

Yanavuze kandi ku kibanza cyaguzwe na Rusesabagina i Nyarutarama, avuga ko kuba yarahaguze ikibanza “ntibivuga ko ahatuye, ntibivuga ko ahafatiwe kandi yanivugiye ko atuye mu Bubiligi ndetse akaba yaremeye ko yafatiwe mu ifasi ya Kicukiro.

Umushinjacyaha kandi avuga ko ibikorwa bikurikiranywe kuri Rusesabagina, byakorewe ku butaka bw’u Rwanda kandi Inkiko zo mu Rwanda zikaba zifite ububasha bwo kuburanisha ukekwaho ibyaha byose byakorewe ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze kandi ko ibyaha bikekwa kuri Rusesabagina yatangiye kubikora muri 2009 kandi ko yagiye anatera inkunga iriya mitwe kuko hari amafaranga yayihaye.

Ngo asanzwe ari umugiraneza, amafrw yatanze ni ay’ubufasha…

Me David Rugaza wunganira Rusesabagina avuga ko umukiliya wabo koko hari amadorali 900 n’andi 970 yagiye aha Abanyarwanda ariko ko yabikoraga kubera ubugwaneza asanganywe akaba yarafashaga abababaye.

Ati “ayo ntabwo ari amafaranga yatera igihugu…keretse aje kurwanisha igikenyeri kandi sinzi ko buri wese yabona igikenyeri arwanisha”

Ubushinjacya busa nk’ubwababajwe n’iyi mvugo, bwahise buvuga ko Rusesabagina we ubwe yiyemereye ko yahaye FLN ibihumbi 20 by’ama-Euro.

Ati “Hano ntabwo dukurikiranye umugiraneza mu rukiko, nafashije FLN ibihumbi 20. FLN si umuturage ushinje yafashaga. Ni umutwe wahungabanyinje umutekano.”

Umushinjacyaha kandi yavuze ko uregwa na we yicujije ngo kuko ubwo bamuzaga hari aho yagize ati “Je regret.” akavuga ko Rusesabagina adashobora gutandukanywa na FLN kuko ari we wari uyikuriye.

Iburanisha rirakomeje…