Rusheshangoga,Haruna na Bakame berekeje muri AS Kigali irikwitegura imikono nyafurika

Rusheshangoga,Haruna na Bakame berekeje muri AS Kigali irikwitegura imikono nyafurika

AS Kigali iri mu myiteguro yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Caf Confedaratino Cup yaguze abakinnyi mpuzamahanga b'abanyarwanda aribo Rusheshangoga Micheal,Ndayishimiye Eric Bakame ndetse na Haruna Niyonzima.

Ndayishimiye Eric Bakame aherutse gutandukana na AF Leopards bikaba bayavugwaga ko ari mu biganiro na Police FC,aho ni nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yavuyemo nabi ndetse yari ayibereye kapiteni.

Rusheshangoga Micheal nawe ni umwe muri 16 ikipe ya APR FC iherutse gusezerera bikaba bayaravuzwe ko ari mu biganiro na Rayon Sports ariko Birangiye yerekeje mu kipe ya As Kigali.

Haruna Niyonzima we aherutse gutandukana na SIMBA SC yari amazemo imyaka ibiri aba bakinnyi bose bakaba bari mu Rwanda ndetse berekeje muri iyi kipe y'abanyamujyi.

AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confedration Cup nyuma yo gutwara igikombe cy'Amahoro itsinze Kiyovu Sports ku mukino wanyuma.

Aba bakinnyi uko ari batatu bose ni mpuzamahanga kuko bakiniye amakipe atandukanye hanze y'igihugu.