Rusizi: Impanuka yahitanye umugore, umugabo, abana 4 barakomereka

Rusizi: Impanuka yahitanye umugore, umugabo, abana 4 barakomereka
5qmedias

Kuri uyu wa gatatu, ikamyo yataye umukono wayo igongana n’ ivatiri yari itwawe n’ umugore, uyu mugore n’ umugabo yari atwaye barapfa, abana bane(4) bakomeretse naho umushoferi w’ ikamyo atabwa muri yombi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuryango avuga ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa wa 31 Ukwakira 2018.

Ikamyo Mercedes ifite purake KB011Y, trailer ZE4053 yaritwawe na Elmi Mahat Barre w’imyaka 29 yataye umukono wayo ubwo yakataga ikorosi bituma igonga ivatiri yari itwawe na Mukangarambe Chantal w’imyaka 46 yavaga Kamembe.

                   Ikambyo yagonganye n'imodoka ntoya

Munyampirwa w’ imyaka 35 wari mu ivatiri yahise apfa, naho Mukangarambe n’ abana bane bari kumwe barakomereka.

Umurambo n’abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Gihundwe, bagezeyo Mukangarambe Chantal wari utwaye ivatiri nawe ahita apfa.

Iyi mpanuka ngo yatewe n’ uburangare bw’ umushoferi w’ ikamyo.

Imodoka zombi zangiritse bikomeye ariko umushoferi w’ikamyo ntacyo yabaye ndetse inzego z’ umutekano zahise zimuta muri yombi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

              Imodoka yaguyemo umugabo n'umugore

Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi riri mudugudu wa Nyagatare akagari ka Shagasha umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Abakomeretse ni Muhigirwa Arsene w’imyaka 5,Ineza ganza yanissse w’imyaka 6,Igiraneza Winny Pamela w’imyaka 5 na Niyomugenga mugisha Evette w’imyaka 10.