Rusizi: Mudugudu aravugwaho kwakira ruswa ya Frw 1000

Rusizi: Mudugudu aravugwaho kwakira ruswa ya Frw 1000

Mu mpera z’Icyumweru gishize umwe mu bakuru b’imidugudu yo mu kagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Frw 1000 kugira ngo umusaza witwa Burindwi Celéstin yemererwe gusakarisha  igikoni cye amabati yasagutse kuyo yasakaje inzu ye.

Aya mabati ari muyo abatuye utugari tw’uriya murenge baherutse guhabwa na Perezida Kagame ngo bushobore gusakara inzu zabo.

Igikorwa cyo kubagezaho ariya mabati cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Major Gen Alèxis Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’i Burengerazuba, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana Munyantwari Alphonse.

Umusaza wasabwe ruswa avuga ko mudugudu yaje amubwira ko ‘natagira icyo amuha amabati ari busakamburwe ku gikoni yari yarangije kuyasakara ho.’

Iby’uko uriya mukuru w’umudugudu yatse uriya musaza w’imyaka 62 iriya ruswa ari ukuri byemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye w’umusigire Bwana Daniel Ndamyimana.

Avuga ko uriya muyobozi ubu yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo harebwe niba ibyo ashinjwa ari ukuri cyangwa nta bimenyetso bibimuhamya, arekurwe.

Ati: “Twabimenye ku wa Gatanu taliki 11 Nzeri 2020, ahagana  saa 6h50 pm. Umusaza yaje adutakambira ko mudugudu aje amwaka Frw 1000 kubera ko yasakaye igikoni. Uwo musaza yabibwiye ingabo z’igihugu kubera ko baturanye zimufasha gukurikirana uwo muyobozi w’umudugudu.”

Ndamyimana avuga ko hagikusanywa ibimenyetso kuri iyo ruswa ivugwa kuri mudugudu.

Uyu muyobozi w’uyu murenge wa Bweyeye yongeye kwibutsa abaturage ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, abasaba ko nihagira ubaka ruswa bajya bahita babivuga.

Bamwe mu bayobora imidugudu bavuga ko agakwiye kubona akantu gaturutse muri Leta niyo kaba gato ariko bakagira icyo bagenerwa.

Inkuru y'Umuseke