Rusizi: Uwari umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge yafashwe agurisha ipingu ku mafaranga 5000 frw

Rusizi: Uwari umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge yafashwe agurisha ipingu ku mafaranga 5000 frw

Amakuru yizewe dukesha Bwiza.com aturuka mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ni ay’itabwa muri yombi ry’uwahoze ari umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, nyuma yo gufatwa agurisha ipingu, we n’uwo yarigurishaga bakaba bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama.

Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, ngo uyu Nsabimana Joel w’imyaka 32 y’amavuko, mu ma saa saba n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa 30 Ugushyingo ni bwo yafatiwe mu cyuho mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama muri aka karere ka Rusizi agurisha ipingu rya polisi y’igihugu, uwo yarigurishaga witwa Ndayisabye Damien w’imyaka 39, akaba ngo yagombaga kumuha amafaranga ibihumbi bitanu by’amanyarwanda ( 5,000frws) bari bumvikanye na we akazarijyana kurigurisha mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC.

Aba bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama bakurikiranyweho iki cyaha nk’uko aya makuru akomeza abivuga, aho uyu Nsabimana Joel yanemeye ko ngo afite n’inkweto za gisirikare yari abitse iwe mu rugo na zo akaba agomba kuzigeza ku nzego zishinzwe umutekano, ibi byose ngo akaba yari abifite mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem,yabwiye Bwiza.com ko uyu Nsabimana Joel yari amaze amezi hafi 2 yirukanywe n’akarere ku mirimo ye kubera ibyo agikurikiranyweho na n’ubu ariko ngo atahishura. Ati’’ ntiyari akiri umukozi w’akarere, twamuhagaritse by’agateganyo ,ibyo yahagarikiwe biracyari mu iperereza nta kindi nabivugaho ubu,n’iryo fatwa rye nta kindi narivugaho.’’

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi, na we yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri kariya gace ko akibikurikirana ngo abanze amenye ibyo ari byo neza, ko aza kumubwira nyuma, gusa nyuma yagerageje telefoni ye kenshi ntiyongera kuyitaba.

Nsabimana Joel ( ufite ipingu mu ntoki) na Ndayisabye Damien yari agiye kurigurisha ku mafaranga 5000