Rutanga Eric Afashije Rayon Sports guhinyuza Theodore,Miggy ,buruchaga na kiyovu Sports yose(AMAFOTO)

Rutanga Eric Afashije Rayon Sports guhinyuza Theodore,Miggy ,buruchaga na kiyovu  Sports yose(AMAFOTO)

Rutanga Eric yibukije aba Rayon igitego cyo ku munota wa nyuma yatsinze APR FC,GorMahia n'izindi...none mukanya ababaje abayovu abatsinze igitego ku munota wa nyuma.

Wari umukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona waberaga kuri stade ya kigali i Nyamirambo wabanjirijwe n'amagambo menshi cyane cyane ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

Umukino watangiye Kiyovu sports iri hejuru ariko tibyaje gutinda Rayon sports nayo iza kwinjira mu mukino ariko aya makipe yose agenda agera ku izamu ariko ntihagira itsinda igitego.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko ubona Rayon Sports iri hejuru ndetse ihusha ibitego byinshi byabazwe ndetse no ku ruhande rwa Kiyovu niko byari bimeze kuko wari umukino unogeye ijisho.

Kiyovu Sports yaranzwe n'amakosa menshi ya hato n'ahato yagiye avamo imipira y'imiterekano ariko Rutanga ntabashe kuyitera neza.

Nyuma y'uko umusifuzi yongeraho iminota 5 y'inyongera Cyiza Hussein wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye yamanukanye umupira awuhinduye abakinnyi ba kiyovu bawushyira muri koruneri.

Iyo Koruneri niyo yaje guterwa neza ariko abakinnyi ba Kiyovu bayikuramo umupira ukomeza kwisirisimba mu rubuga rw'amahina,Nsanzimfura Keddy yaje kukorera ikosa Mirafa hafi y'urubuga rw'amahina ahagana muri koruneri,Eric Rutanga wari wahushije cyane aza koboneza umupira mu rushundura umuzamu ntiyamenye uko bigenze umupira urangira ari 1-0.

Theodore wari wavuze ko azambika sadate perezida wa Rayon Ikanzu,Buruchaga umutoza yari yaravuze ko Rayon Sports idashobora kuko ari n'umukinnyi wa Kiyovu batigeze batsindwa na Rayon sports, na Miggy wari wavuze ko Kiyovu igomba gutsinda bose n'ibihangane ntakundi mu mupira niko bigenda.

Iyi ntsinzi itumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n'amanota 24 inganya na Police FC.
Mu yindi mikino yabaye, Marines Fc yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa, AS Muhanga itsinda Police FC igitego 1-0.
Bugesera FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0 naho AS Kigali inganya na Sunrise FC ibitego 2-2.

Image may contain: 1 person, playing a sport and outdoor
Wari uryoheye ijisho harimo guhangana cyane

Rayon yabanje mu kibuga

Kiyovu yabanje mu kibuga

   Buruchaga wari waravuze ko Rayon Sports itazamutsinda

Miggy yifurije Kiyovu Sports intsinzi anashimangira ko igomba gutsinda Rayon Sports byanze bikunze    Miggy yari yavuze ko byanze bikunze kiyovu itsinda Rayon Sports

Theodore abona uko Rayon isigaye ikina ntawe utayitsinda byatumye bakoreshereza Sadate ikanzu” y’umugeni    Theodore yara yavuze ko yambika Sadate ikanzu we yambaye ikoti