Rutanga yavuze uburyo yanze kumvira umutoza akifatira icyemezo cye,cyatumye anatahana agafaranga

Rutanga yavuze uburyo yanze kumvira umutoza akifatira icyemezo cye,cyatumye anatahana agafaranga

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric avuga ko yanze kumvira inama z’umutoza mu mukino baraye batsinzemo Kiyovu Sports 1-0, ubwo bari babonye kufura ku munota wa nyuma umutoza ngo yamusabye ko yahererekanya na bagenzi be ariko we ahitamo gutera mu izamu byaje no kubaha igitego.

Hari mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, wabereye kuri Stade Regional kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019.

Rayon Sports yaje gutsinda uyu mukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Rutanga Eric kuri kufura yo ku munota wa nyuma.

Avuga ko gutsinda iyi kufura byatewe no kuba yabanje gutuza agatekereza, bitandukanye n’izo yagiye atera mbere aho yumvaga ko agiye guhita azistinda byanze bikunze.

Yagize ati"ziriya kufura za mbere nagiye kuzitera numva byarangiye ndi buhite nzitsinda. Iriya navuze reka mfate umwanya wanjye kuko ndakeka ijya kumera nk’iyo muri Gor Mahia muri Kenya, ni amahirwe ya nyuma bari bamaze kongeraho iminota."

Yakomeje avuga ko umutoza yari yamusabye gupasa bagenzi be aho guhita ayitera mu izamu.

Yagize ati" navuze ngo reka nyitetere mu izamu ntabyo gupasa kuko umutoza we yashakaga ko mpa bagenzi banjye ariko njye mfata icyemezo ndavuga ngo reka nyitetere mu izamu ku bw’Imana ijyamo."

Rutanga Eric akaba yashimiye abakunzi b’iyi kipe ku gikorwa bamweretse cyo kumuha amafaranga nyuma kubahesha amanota 3.

Yafashe umwanzuro atera mu izamu igitego kijyamo, abafana bamukora mu ntoki

Amafaranga bayamuhaye menshi