Rwamagana: Umugabo ‘yishe’ umugore we, maze atwika inzu barapfana

Rwamagana: Umugabo ‘yishe’ umugore we, maze atwika inzu barapfana
5qmedias

Muri iki gitondo nibwo iyi nkuru imenyekanye aho mu mudugudu wa Biraro mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana umugabo bita Seti n’umugore we bahiriye mu nzu bombi,  birakekwa ko umugabo yabanje kwica umugore we mbere maze akaba ari we utwika inzu ngo bashyane

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Biraro Ntwari Janvier Musa avuga ko kugeza ubu amakuru akekwa ari uko uyu mugabo yabanje kwica umugore we mu rukerera kuko mu gitondo ngo yabanje no kohereza abana ku ishuri.

Mu masaha ya saa moya z’igitondo abaturage nibwo batangiye kubona umuriro mwinshi hejuru y’inzu baratabaza.

Ubu aha hantu hari abaturage benshi cyane, abayobozi banyuranye, Police ndetse na Mayor w’Akarere kuko ari hafi cyane y’ibiro by’Umurenge wa Kigabiro.

Hari umunyonzi watwaye umwe mu bana b’uyu muryango ku ishuri wavuze ko umugabo ari we wamuhaye umwana ngo amujyane ku ishuri akamwishyura, akamubwira ngo ‘recu’ ntayizane mu rugo.

Abana b’uyu muryango nta kibazo bagize kuko bari bagiye ku ishuri boherejwe na se mbere y’uko inkongi igaragara.

Uyu ushinzwe umutekano avuga ko kugeza ubu bakeka ko uyu mugabo yishe umugore we yarangiza nawe akajya mu nzu akayitwika bagashya bombi.

Abaturage bavuga ko Seti n’umugore we bajyaga bagirana ibibazo ndetse ngo hari ubwo bagize amakimbirane barabunga.

Ntwari ati “hari abo mbajije bambwira ko umugabo yajyaga afuhira umugore cyane, bajyaga bagirana ibibazo ukuntu bakabunga. Ariko kenshi na kenshi iyo ibibazo bimeze gutya bijye bikurikiranwa cyane rwose babatandukanye hataraba impfu nk’izi kuko biteye ubwoba.”

Mu matora y’abadepite aherutse bamwe mu bagore biyamamaje bavuga ko bagiye guhashya amakimbirane mu miryango rimwe na rimwe akurura impfu zirimo n’izi zirimo kuba.