Rwanda:Gashabana aravuga iki ku ifungurwa rya Ingabire Victoire,Aba FDU Inkingi bazaburanira mu rugereko rwihariye Kenya: Perezida Kenyatta yumvise amarira y’abaturage,Police yataye muri yombi abarundikazi 7,Zambia: Perezida Lungu aramagana abavuga ko yabaye ingaruzwa muheto

Rwanda:Gashabana aravuga iki ku ifungurwa rya Ingabire Victoire,Aba FDU Inkingi bazaburanira mu rugereko rwihariyeKenya: Perezida Kenyatta yumvise amarira y’abaturage,Police yataye muri yombi abarundikazi 7,Zambia: Perezida Lungu aramagana abavuga ko yabaye ingaruzwa muheto

Rwanda:Gashabana aravuga iki ku ifungurwa rya Ingabire Victoire,Aba FDU Inkingi bazaburanira mu rugereko rwihariye Kenya: Perezida Kenyatta yumvise amarira y’abaturage,Police yataye muri yombi abarundikazi 7,Zambia: Perezida Lungu aramagana abavuga ko yabaye ingaruzwa muheto
5qmedias

1.Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira Victoire ingabira yavuze iki ku ifungurwa ry’umukiriya we?

Itangazo rirekura ingabire victoire wari Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi FDU Inkingi  ryasohotse kuri uyu wa Gatanu n’ijoro,bamwe mu bantu batandukanye bishimiye iri rekurwa harimo na Gatera Gashabana wamwunganiraga mu mategeko.

Gashabana yavuze ko yabyakiriye neza kandi ko byamushimishishe,kuko ari inama yaguvernoma yafashe icyemezo ari benshi bikaba ari ibintu bishimishije.

Gatera yabajijwe niba yari yiteguye iki cyemezo avuga ko byamutunguye nawe kandi ko umubyeyi mwiza iyo yasabwe imbabazi arazitanga kuko n’itegeko nshinga ribimwemerera.  

2.Aba FDU Inkingi Bazaburanira mu Rugereko Rwihariye

Urukiko rukuru mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha abayobozi n'abarwanashyaka b'ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n'ubutegetsi buriho. Umucamanza yahisemo kohereza uru rubanza mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n'ibyaha byambukiranya imipaka kuko ari rwo rufite ubwo bubasha.

Mu iburanisha riheruka impande zombi zatanze inzitizi uhereye ku baregwa n’ababunganira basabaga urukiko kutakira ikirego cy’ubushinjacyaha kuko ngo bwakiregeye binyuranyije n’amategeko. Ni inzitizi umucamanza yirinze gusuzuma abanza kureba inzitizi y’ubushinjacyaha.

Na bwo bwari bwatanze inzitizi ko busanga urukiko bwaregeye rudafite ububasha bwo kuburanisha abayobozi n’abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ritaranemerwa gukorera mu Rwanda. Bukavuga ko mu byo bubarega harimo n’icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Aha ariko byumvikana ko habayeho ukwibeshya gukomeye mu kuregera uru rukiko rwari rufite uru rubanza kuko ubushinjacyaha busanga urubanza rugomba kuburanishwa n’urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Nyuma yuko himuwe uru rubanza nimugoroba nibwo hasohotse itangazo rifungura umuyobozi w’irishyaka Madame Ingabire Victoire hakibazwa niba uru rubanza ruzakomeza mu gihe uyu muyobozi waryo yahawe imbabazi agafungurwa.

3.Kenya:Perezida Kenyatta yagabanyije ibiciro bikomoka kuri Petrol

Prezida Uhuru Kenyatta yemeye kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri petrol nyuma yuko abaturage bagaragaje ko ba bangamiwe cyane n’ibyo biciro,akaba yabikuye kuri 16% abigeza ku 8%.  

Mu ijambo  Perezida Uhuru Kenyatta yagejeje ku baturage yasabye ko ibyo biciro byagabanywa kugera ku rugero rwa 8%.

Prezida Kenyatta yavuze ko yumvise amarira y'abaturage kubera izamuka ry’ibiciro ku bintu byose.

4.Kenya:Polisi yataye muri yombi Abarundikazi 7

Igipolisi gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya cyaraye gitaye muri yombi Abarundikazi barindwi bakekwaho ko bari bagiye kugurishwa mu bihugu bya Oman na Arabia sawudite.

Uhagarariye Abarundi muri Kenya arasaba iki gihugu gushyiraho urwego rwihariye rushinzwe gukumira Abarundikazi bajya kugurishwa mu mahanga.

Abo bakobwa 7 bafashwe kuri uyu wa Gatanu n’imugoroba ubwo berekezaga mu bihugu by’abarabu kuko abamaze kujya kugurishwayo ari benshi.

Abarundikazi babarirwa 1000 nibo bamaze kugera mu bihugu by’abarabu Leta ikaba irigushaka uburyo yabagarura mu gihugu.

5.Zambia: Perezida Edgar Lungu yiyamye abavuga ko igihugu cye cyagizwe ingaruzwa muheto

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yiyamye abavuga ko igihugu cye cyagizwe ingaruzwamuheto n’u Bushinwa. Ngo ibyo bavuga byose ntibizabuza Zambia gukorana na kiriya gihugu cyo muri Aziya y’Uburasirazuba, Zambia ikaba igifitiye umwenda ungana na miliyari 5$.

Abashinja u Bushinwa kwigarurira Zambia babishigira ku mwenda munini iki gihugu kibufitiye bakemeza ko bitazayorohera kuwishyura.

Abasesengura bavuga ko Zambia ifitiye u Bushinwa umwenda wa miliyari 5$.

Raporo yasohowe na kimwe mu bigo byo mu Bwongereza byandika ku bukungu kitwa African Confidential ivuga ko uko bigaragara Zambia ninanirwa kwishyura umwenda ifitiye u Bushinwa, iki gihugu kizafata bugwate imwe mu mitungo kamere ya Zambia.

Ikigo k’igihugu k’itangazamakuru cya Zambia (ZNBC) kivuga ko muri iki gihe hari ibiganiro hagati y’ubutegetsi bwa Lusaka na Beijing kugira ngo harebwe uko iki kibazo cyakemuka ku buryo bunogeye bombi.

Perezida Edgar Lungu wa Zambia ubwo yagezaga ijambo ku Badepite yavuze ko umubano wa Zambia n’u Bushinwa uzakomwa mu nkokora n’ibyo bita ‘gushaka gufata bugwate umutungo wa Zambia.”

Lungu ati: “Ubucuti n’imikoranire dufitanye n’u Bushinwa bugirira akamaro buri ruhande kandi ibyo abantu bavuga byose, uko batujora kose… ntibizakoma uyu mubano mu nkokora.”

Yasabye abaturage be kwamagana ibyo yise propaganda z’abashaka kuzana umwiryane mu baturage babeshyera u  Bushinwa ko bufite umugambi mubi kuri Zambia.