Rwatubyaye Abdul wabaye umukinnyi mwiza yageze i Kigali, iby'urukundo rwe na Didy d’Or watadukanye na Kimenyi

Rwatubyaye Abdul wabaye umukinnyi mwiza yageze i Kigali, iby'urukundo rwe na Didy d’Or watadukanye na Kimenyi

Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Colorado Rapids muri Amerika, Rwatubyaye Abdul yageze mu Rwanda aho yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu, yakuyeho urujijo rw’abibaza ko yaba akundana na Didy d’Or aho yavuze ko nta rukundo ruri hagati yabo.

Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda haje inkuru ivuga ko uyu myugariro yaba ari mu rukundo na Didy d’Or wahoze akundana n’umunyezamu Kimenyi Yves, hari nyuma y’uko Rwatubyaye atandukanye na Umurerwa Chelina bakundanaga.

Uyu musore wageze i Kanombe ku isaha ya saa 19:30’ z’ejo hashize, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko Didy d’Or ari inshuti ariko ntabyo gukundana birimo.

Yagize ati“Didy ni inshuti yanjye, ni inshuti bisanzwe, turaganira, tukaba twanasangira nk’uko wamarana igihe n’inshuti yawe ariko nta kintu cy’urukundo gihari hagati yanjye nawe.”

Yavuze ko kandi ko ubu nta mukobwa uhari bakundana gusa akaba yiteguye kuba yasubira mu rukundo igihe cyose abonye umugwa ku mutima.

Agaruka ku kazi kamuzanye mu Rwanda, yavuze ko yishimiye kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu bityo ko bagomba gukora ibishoboka byose bagahesha ishema u Rwanda.

Rwatubyaye Abdoul yaraye mu Rwanda