Sadate Munyakazi yibukije abo yasimbuye ko kintu bamusigiye haba abakinnyi ndetse n'amafaranga kuri konti

Sadate Munyakazi yibukije abo yasimbuye ko kintu bamusigiye haba abakinnyi ndetse n'amafaranga kuri konti

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports FC, Munyakazi Sadate yongeye kugaruka ku byo yahereyeho akigera ku ntebe y’ubuyobozi, aho avuga ko yasanze ikipe isigaranye abakinnyi batandatu gusa, ndetse akahasanga imyenda aho kugira amafaranga asanga kuri konti y’ikipe.

Hashize igihe kingana n’umwaka urengaho iminsi mike, ikipe ya Rayon Sports FC ibonye ubuyobozi bushya, buyobowe na Munyakazi Sadate ugomba kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Gusa muri icyo gihe cy’umwaka, umuyobozi w’iyi kipe, yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye, cyane ko hagaragaye bamwe mu bigeze kuyobora iyi kipe, bashatse kweguza Sadate ariko bikarangira RGB yemeje ko, ari we muyobozi amategeko yemera.

Nyuma y’ibibazo by’amikoro byavuzwe muri iyi kipe, ndetse bigatuma itandukana na bamwe mu bakinnyi bayo beza, Munyakazi Sadate yatangaje ko ubwo yafataga ubuyobozi bwo kuyiyobora, yahereye kuri zero, nkuko yabibwiye RadioTv10 mu kiganiro Ten-Sports.

“Njye nta n’igiceri nasanze kuri konti ya Rayon Sports FC. Ahubwo nahasanze imyenda gusa, tubanza kurwana no kuyishyura. Nasanze ikipe ifite abakinnyi 6 gusa, ndwana no kubaka ikipe ihari kugeza ubu.”

Uyu muyobozi kandi, mu minsi ishize nibwo yari yavuze ko atazigera na rimwe yihanganira uwo ari we wese uzashaka kunyereza umutungo w’ikipe abereye umuyobozi, nkuko byagiye bigaragara mu myaka yashize.

Sadate kandi, yavuze ko atiteguye kurekura ubuyobozi ngo abuhe abavuga gusa, ariko niharamuka haje umweguza akora ibikorwa, we yiteguye kuzamuha ubuyobozi kuko icyo yifuza ari uko ikipe itera imbere.