Sadate yavuze ukuntu umugore we amufasha gushikama no guhagarara bwuma mu bibazo anyuramo muri Rayon Sports

Sadate yavuze ukuntu umugore we amufasha gushikama no guhagarara bwuma mu bibazo anyuramo muri Rayon Sports

Kuva uyu mwaka watangira, Izina Sadate ntawashidikanya ko ari ryo ryavuzwe cyane mu bantu bari mu ruganda rw’Imikino muri rusange ariko by’umwihariko muri Football.

Ntiyavugwaga neza gusa ahubwo benshi banamuvugaga nabi, bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon bamusaba kwegura ngo kuko ayoboye nabi iriya kipe isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Sadate wigeze no kuvugwaho ko yegujwe na bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe, asa nk’uwatsinze igitego cy’umutwe ubwo yitabazaga urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukemeza ko mu mategeko Sadate ari we muyobozi wemewe wa Rayon Sports.

Uyu mugabo ubu ni na we ufatwa nk’umuyobozi rukumbi muri iriya kipe nyuma y’uko ruriya rwego rubaye ruhagarikiye izindi nzego zose za Rayon Sports.

Sadate na we wanyuzagamo akagaragaza ko atajya aripfana, yagiye yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, akavuga amagambo aremereye agaragaza ko akateretswe n’Imana ari yo ikamena.

Uyu munsi yaganiriye na Flash FM, agaruka kuri biriya bibazo yanyuzemo, avuga ko icyamushoboje gukomeza kubinyuramo yemye ari ukuba umuryango we warakomeje kumuba hafi.

Ati “Amahirwe nagize ni ukugira umuryango mwiza, iyo bumvise abantu bantuka bamba hafi. Umugore wange yambajije niba mparanira ukuri, ambaza niba mfite umutima wo kwihanganira ibiri kumbaho, ndabimwerera, na we ansezeranira kuntera inkunga yo kumba hafi mu bihe byose nzaba ndimo, ndamushimira.”

Sadate yasabye abakunzi ba Rayon Sports kusenyera umugozi umwe kugira ngo bateze iyi kipe imbere, bizabafashe kwitegura umwaka w’imikino utaha neza.

Mu kiganiro Perezida Kagame Paul aherutse kugirana na RBA, Umunyamakuru wari ukiyoboye yamwibukije ko ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri iyi manda, yigeze kugaruka ku ba Rayon, amubaza niba yaba yarumvise ibibazo bivugw amuri iyi kipe.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yumvise ko muri iriya kipe harimo amakimbirane ndetse akaza kubiganiraho na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa amwizeza ko azabikemura.

Mu minsi yashize kandi, Minisitiri Mimosa yabwiye Itangazamakuru ko ibibazo biri muri Rayon bitazarenza ukwezi bitabonewe umuti.