Sam Karenzi yarahiye avuga muri APR FC nihataba impinduka mu buyobozi Gen Maj.Hadji Mubaraka ngo abe Perezida azahita ava mu mwuga w'itangazamakuru

Sam Karenzi yarahiye avuga muri APR FC nihataba impinduka mu buyobozi Gen Maj.Hadji Mubaraka ngo abe Perezida azahita ava mu mwuga w'itangazamakuru

Umunyamakuru wa Radio Tv 10 mu kiganiro cy’imikino kizwi nk’urukiko avuga ko iminduka mu buyobozi bwa APR fc yatangaje nizitiba yiteguye guhita asezera mu murimo witangazamakuru.

Uyu munyamakuru watangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ko mu buyobozi bw’ikipe ya APR fc habaye impinduka uwari Visi Perezida Gen Maj.Hadji Mubaraka Muganga yasimbuye Perezida Gen Musemakweli wari umaze igihe ayoboye iyi kipe.

Karenzi Sam avuga ko nubwo bitaratangazwa ariko ko abifitiye ibimenyetso kandi ko mu gihe shampiyona y’u Rwanda izaba itangiye izi mpinduka zitaratangazwa azahita « ava ku kazi »

Akimara gutangaza aya magambo benshi mu bari bamukurikiye kuri Radio bamusabye kwisubiraho kuko bafata ibyo yari amaze kuvuga nk’amagambo akomeye yongera kubishimangira agira ati :

« Njye niyo mpamvu narahiye, nataba Perezida nzareka itangazamakuru nkore ibindi. »

kimwe mu bimenyeso Sam Karenzi atanga avuga ko izi mpinduka zimaze n’igihe zarabaye ari amasezerano APR FC yagiranye n’abakinnyi bayo, ayo masezerano ariho umukono wa Gen Maj Mubaraka Muganga nk’umuyobozi wa APR FC

Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b’imikino bafite inararibonye mu mwuga nyuma yo kuryiga muri kaminuza y’u Rwanda akanayobora ishami ry’imikino kuri Radiyo ya kaminuza Salus.

Mu gihe yaba asezeye ku mirimo yaba abaye uwa kabiri mu banyamakuru bashyizeho agahigo bakavuga ko nikataba bazasezera kuko uwabimburiye abandi ari Rutamu Elie Joe wari wavuze ko ikipe ya Argentine n’idatwara igikombe cy’Isi cya 2018 azahita sezera mu mwuga. Bidatinze igikombe cyegukanwe n’ubufaransa Rutamu ahita asezera.