Sandra Teta na Weasel bibarutse imfura yabo

Sandra Teta na Weasel bibarutse imfura yabo

Umunyarwandakazi Sandra Teta yaraye yibarutse imfura ye y’umukobwa yabyaranye n’umukunzi we akaba umuhanzi w’umugande wo mu itsinda rya Good Life, Weasel.

Sandra Teta yabyariye muri Uganda aho anakorera akazi ke ka buri munsi kajyanye no gutegura ibitaramo mu tubari.

Urukundo rwe na Weasel rwamenyekanye umwaka ushize wa 2019, gusa sibwo bari bakundanye bivugwa ko rwatangiye muri 2018.

Hari nyuma y’uko uyu mukobwa umenyerewe mu gutegura ibitaramo ari na byo akora muri Uganda atandukanye na Derek wo mu itsinda rya Active Boys bakundanaga.

Teta Sandra akaba yibarutse imfura ye y’umukobwa, akaba ari umwana wa 5 wa Weasel dore ko we yari asanzwe afite abandi bana 4.

Sandra Teta yibarutse umukobwa