Sandrine wiciwe muri UR-CST yashyinguwe nyina avuga ko umukobwa we yiyumvagamo ubwoba

Sandrine wiciwe muri UR-CST yashyinguwe nyina avuga ko umukobwa we yiyumvagamo ubwoba

Kuri uyu wa Kane ubwo bashyinguraga Sandrine Imanishimye mu Karere ka Huye mu murenge wa Ngoma, Nyina  witwa Jeanne Mukarwema yatanze ubuhamya muri Cathèdrale ya Butare aho nyakwigendera yari arimo asezerwaho avuga ko hari hashize iminsi mike amubwiye ko yumva muri we harimo ubwoba, ngo yamusabye kumusengera!

Manishimwe Sandrine yishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 08, Nzeri, 2019 ubwo yari avuye mu birori by’ubukwe bw’umwe mu barimu bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Umurambo we wasanzwe mu kayira kagana ku macumbi, abawugezeho mbere bakaba baravuze ko byagaragaraga ko yanizwe, agaterwa n’icyuma.

Harimo abaririmbyi baririmbinaga, abanyeshuri biganaga hamwe n’abo mu muryango we harimo na Nyina.

Uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa we yari amaze igihe gito amuhamagaye baravugana amubwira ko yumva yifitemo ubwoba.

Mukarwema ati: “ Sandrine yari yarampamagaye mu minsi mike mbere y’uko apfa turavugana ariko numvaga afite ijwi ritameze neza. Yambwiye ko yumva atamerewe neza ansaba kumusengera ku Mana.”

Ngo yumvaga muri we yifitemo ubwoba bwinshi.

Umusore utashatse ko dutangaza amazina ye wari wajyanye n’itsinda rya Kaminuza y’u Rwanda mu muhango wo gushyingura Sandrine Imanashimye avuga ko uyu mukobwa mbere y’uko aza gucumbika muri Kaminuza yabaga hanze yayo.

Ngo hari igihe abajura bamusanze ari kwigira hanze kuri mudasobwa ye hanyuma barayimwambura ashatse kubarwanya bashaka kumutera icyuma arayibarekera barayitwara.

Avuga ko amakuru afite ari uko hari umwe muri abo bajura yaba yarabonye isura.

Mbere y’uko ataha avuye mu birori by’ubukwe bw’umwe mu barimu be ngo yabwiye bagenzi be ko afite ubwoba bw’aho ari buce kuko bwari bwije.

Ngo yagize ati: “ Ubuse ndaca he sha, ubu se nce kuri gate{irembo } cyangwa nce ahandi…”

Umuhango wo gushyingura Sandrine Imanishimwe witabiriwe n’abantu bagera ku 1000.

Itsinda rya Kaminuza y’u Rwanda ryarimo bamwe mu barimu bigisha mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, abahagarariye abanyeshuri, umukozi uyobora abashinzwe umutekano wa Kaminuza( Security Officer) n’abandi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) bwaraye butangaje kuri Twitter ko rwataye muri yombi abantu babiri barimo n’uwahoze ari umukunzi wa Sandrine bakekwaho uruhare mu rupfu rwe.

Sandrine Manishimwe bitaga akazina ka Fillette yavutse taliki 28, Mata, 1998. Yari mwene Kazimana Jean Baptiste na Jeanne Mukarwema.

Yari yarize ahantu hatandukanye harimo ahitwa Rangiro mu Karere ka Rusizi, yiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bernadette ruri mu Karere ka Huye.

Yakoze kandi kuri Radio Rwanda, ishami rya Huye(RC-Huye).

Yapfuye yiga ubutabire muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yababaje benshi…

Yashyinguwe i Ngoma mu Karere ka Huye

Mu Kiliziya aho Nyina yatangiye ubuhamya. Ni muri Cathedrale ya Butare

Mu kumushyingura hari abantu bagera ku 1000