Savio wavuze ikintu gishobora kuba cyaratumye yirukanwa muri APR FC, yerekanye abakinnyi 11 beza bakinanye

Savio wavuze ikintu gishobora kuba cyaratumye yirukanwa muri APR FC, yerekanye abakinnyi 11 beza bakinanye

Ntiyerura ngo avuge ikintu cyatumye yirukanwa na APR FC kuko na we ngo ntacyo azi cyane ko hari hashize iminsi mike baganiriye ku masezerano mashya ariko batarahuza neza, Savio yahise yirukanwa aho akeka ko ari uko ibiganiro bitarimo bigenda neza.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo APR FC yirukanye abakinnyi 16, aba bari barimo Nshuti Dominique Savio wamaze kuba yasinyira ikipe ya Police FC.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru,Savio yavuze ko atazi ikintu yaba yarazize kuko bari bicaye bari mu nama akumva barasomye bahereye ku wa mbere kugeza kuwa nyuma na we akiyumvamo.

Yagize ati”oya ntacyo twabwiwe, bajya kuvuga urutonde barahamagaye, barahamagara amazina nanjye niyumvamo, nahamagawe ndi n’uwa nyuma. Kuko twari benshi ntabwo byambabaje cyane kereka wenda iyo nza kwirukanwa njyenyine.”

Kuba yari amaze iminsi aganiriye nabo ku masezerano mashya yagombaga guhabwa, ni kimwe mu byerekana ko iyi kipe yari ikimuekneye, abajijwe niba yaba atari yo ntandaro ya byose, yavuze ko atabyemeza ariko na none bishoboka kuko yari yabasabye kubanza kubitekerezaho.

Yagize ati”twaraganiriye ku masezerano, urabizi kuganira ku masezerano bisaba igihe, mushonora no kumara ukwezi muganira ku masezerano, twaraganiriye bambwira uko babyifuza nanjye mbabwira uko mbyufuza[…], ntabwo usinya amasezerano uwo munsi ngo bakubwire na we ubabwire mube murasinye[…] twaraganiriye haciyeho iminsi numva ngo birukanye mboneka ku rutonde ariko sinakwemeza neza niba ari byo nazize.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo ako kanya bitamubabaje cyane ariko na none ari cyo kintu cyamubabaje kuva yatangira urugendo rwo gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati”ikintu cyambabaje ni ruriya rutonde, kuvuga ngo wirukanye? Wirukanye nyine umuntu bivugitse nabi unarebye ukuntu witwaye n’imbaraga wakoresheje, nta we bitababaje mu bakinnyi n’ubwo benshi basetse ariko ndumva nta mukinnyi bitababaje.”

Uyu mukinnyi umaze gukinira amakipe agera kuri 4, Isonga FC, Rayon Sports, AS Kigali na APR FC hakiyongeraho n’ikipe y’igihugu, yagaragaje urutonde rw’abakinnyi beza 11 bakinanye.

11 beza ba Savio, ikipe iri mu dukubo niyo baba barakinanyemo

Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports, Amavubi), Omborenga Fitina(APR FC, Amavubi), Imanishimwe Emmanuel(APR FC, Amavubi), Manzi Thierry(Rayon Sports, Amavubi), Prince Buregeya(APR FC), Kwizera Pierrot(Rayon Sports), Mugheni Fabrice(Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu(Rayon Sports), Manishimwe Djabel(Rayon Sports, Amavubi), Ismaila Diara(Rayon Sports) na Nshuti Dominique Savio©

Umutoza: Jimmy Mulisa (APR FC)

Umutoza wungurije: Nshimiyimana Eric (AS Kigali)

11 beza ba Savio bakinanye na we

Rutahizamu w'umunya - Mali, Ismaila Diarra benshi muri ba myugariro mu Rwanda ntibazamwibagirwa akinira Rayon Sports

Manishimwe Djabel bakinanye muri Rayon Sports, babisikanye aje muri APR FC ni umwe mu bakinnyi uyu musore abona beza bashoboye

Jimmy Mulisa utoza APR FC ni we ngo yaha iyi kipe akayitoza