Seburakeye Jean washinjwe kuba intasi y’u Rwanda yafungiwe i Burundi

Seburakeye Jean washinjwe kuba intasi y’u Rwanda yafungiwe i Burundi

Ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019, umunyarwanda witwa Seburakeye Jean w’imyaka 61 y’amavuko yatawe muri yombi mu Burundi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Seburakeye yafatiwe mu mujyi wa Gitega, akaba yarajyanwe gufungirwa muri kasho y’urwego rushinzwe ubutasi i Gitega.

Umwe mu baturage babonye Seburakeye afatwa yatangarije sosmedias/Burundi ko Jean yafashwe afite indangamuntu y’u Burundi ariko ari umunyarwanda.

Ati " Ni M. Seburakeye yaje inaha i Burundi afite imyaka ibiri mu 1960, kuva icyo gihe ntabwo yigeze ava mu gihugu".

Andi makuru avuga ko uyu musaza yabanje kwerekwa urupapuro rutegeka ko agomba gusakwa gusa ngo nta ntwaro cyangwa ikindi kintu kidasanzwe yafatanwe.

Gusa hagakekwa ko yafashwe ku bw’impamvu z’umubano mubi umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo umubano w’u Burundi n’u Rwanda watangiraga kuzamo agatotsi, abanyarwanda benshi bagiye bafatwa bagafungirwa i Burundi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse iki gihugu gishinja Leta y’u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa byo kugihungabanyiriza umutekano.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi bwarwo bagiye bahakana ibi bivuye inyuma ko nta nyungu n’imwe bakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.