Seninga Innocent yahawe amasezerano y’imyaka 2 atoza Entincelles FC

Seninga Innocent yahawe amasezerano y’imyaka 2 atoza Entincelles FC

Nyuma yo gutandukana n’umutoza wayo Nduhirabandi Abdoulkarim bakunda kwita Coka, Entincelles FC yamaze kumvikana n’Umutoza Seninga Innocent kuyitoza mu gihe k’myaka ibiri.

Umutoza Seninga Innocent yigze gufasha Etincelles kuguma mu kiciro cya mbere yasaga n’igiye kumanuka mu kiciro cya kabiri

Seninga Innocent nyuma yo gusezera mu ikipe ya Bugesera FC muri Werurwe yari amaze amezi atatu nta kazi afite kuri ubu ni we wagizwe umutoza mukuru wa Entincelles FC  .

Uyu mutoza yahawe amafaranaga miliyo eshatu yo kwiyubaka ndetse akaba azajya anahabwa ibihumbi 800Frw by’umushahara ku kwezi.

Seninga aratangira akazi gashya muri Entincelles akina n’ikipe ya Hope FC mu mikino ya 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro.

Yatoje amakipe atandukanye hari Police FC, Musanze FC, Bugesera FC n’andi, asanzwe ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Si ubwambere kandi agiye gutoza iyi kipe kuko mu mwaka w’imikino 2015-2016 yayifashije kutamanuka.