Shampiyona ya Volleyball yatangiye REG VC itsinda UTB VC yahabwaga amahirwe (Amafoto)

Shampiyona ya Volleyball yatangiye REG VC itsinda UTB VC yahabwaga amahirwe (Amafoto)

Shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Volleyball mu Rwanda yatangijwe ku mugaragaro, REG VC itungura UTB VC ya Nyirimana Fidèle yahabwaga amahirwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo mu mikino yasusurukijwe n’ibirori bidasanzwe imbere y’abasaga ibihumbi bibiri bari muri Petit Stade i Remera.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’ ku bufatanye n’ikigo gitegura ibirori ‘Masha Company’ batangije ku mugaragaro shampiyona y’abagabo y’icyiciro cya mbere mu Rwanda y’uyu mukino w’intoki.

Izitabirwa n’amakipe arindwi avuye ku icumi yari yayikinnye umwaka ushize kuko KVC, UNIK na IPRC y’Amajyepfo zasezeye muri shampiyona.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hakinwe imikino ine. Ukomeye kurusha indi ari nawo wasoje uyu munsi wahuje REG Volleyball Club na UTB Volleyball Club watangiye saa 17:30.

Wari umunsi wa mbere ku batoza bashya b’aya makipe yombi; Nyirimana Fidèle wakiriye umukino na Benon Mugisha Bavuga, REG VC yavanye mu muri Uganda.

Abakinnyi bafite inararibonye nka Flavien Ndamukunda, Olivier Ntagengwa na Mukunzi Christophe batangiriye umukino ku rwego rwo hejuru batsinda amanota menshi byatumye ikipe yabo REG VC itangira iyoboye umukino.

Ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo Mahoro Yvan yakinanye kandi ariwe wari ufite inshingano zo gutanga imipira ivamo amanota ku ruhande rwa UTB VC, cyatumye iyi kipe ititwara neza mu maseti ya mbere nubwo abandi bakinnyi bayo bari bagerageje ariko byarangiye itsinzwe amanota 25 kuri 27.

Imbaraga n’ubushake budasanzwe bwagaragajwe na kapiteni wa UTB VC Aimable Mutuyimana wahanganaga na REG VC yakiniraga umwaka ushize afatanyije na Gideon Mutabazi byazamuye umusaruro w’iyi kipe ya kaminuza yigenga binabahesha iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 23.

Gukubana mu manota gukomeye n’umukino wegeranye byashyizweho akadomo mu iseti ya gatatu ubwo REG VC yarushaga bikomeye UTB VC bitewe n’umusaruro mucye w’abakinnyi bayo bari bitezweho byinshi nka Sibomana Madison utari mu bihe bye uyu munsi. REG yabyuririyeho itsinda UTB VC ku kinyuranyo cy’amanota atandatu yose (25 kuri 19).

Seti ya nyuma bagiye kuyikina abakinnyi ba Nyirimana basabwa kuyitsinda hakitabazwa kamarampaka. Si ko byagenze kuko bagaragazaga umunaniro cyane ko wari umukino wa kabiri bakinnye umunsi umwe kuko ku manywa bari batsinze APR VC Seti 3-1. Byatumye bongera gutsindwa na REG VC ku manota 25 kuri 23.

Nyuma y’uyu mukino ibirori byo gutangiza shampiyona ya Volleyball byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Riderman, Charly na Nina, Eric Senderi, Ama-G The Black, Miss Erica n’abandi.

Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze

· Gisagara VC 3-1 IPRC East VC (19-25, 25-16,26-24, 25-14)
· IPRC West 3-1 Kirehe VC (25-21, 17-25, 26-24, 25-18)
· APR VC 1-3 UTB (15-25,25-21, 21-25, 20-25).
· UTB VC 1-3 REG VC (25-27, 25-23, 19-25, 23-25)

AMAFOTO:

                                                    Rwarutabura hose aba ahari

                                     Chary na Nina Bari mu bahanzi bashyshyaga abafana

                                          Rwarutabura n'udushya twe ntajya yiburira