Sherrie Silver yizihije isabukuru yakira umubyeyi we mu nzu ye mu Bwongereza

Sherrie Silver yizihije isabukuru yakira umubyeyi we mu nzu ye mu Bwongereza

Ku munsi w’ejo ni bwo umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Sherrie Silver yizihize isabukuru y’amavuko, ikaba yarabereye iwe mu rugo mu Bwongereza mu nzu yo guturamo(apartment) aherutse kugura akaba yarakiriye na nyina n’inshuti ze.

Tariki ya 27 Nyakanga buri mwaka uyu mukobwa yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 26 amaze ku Isi avutse.

Mu minsi ishize ni bwo yatangaje ko yaguze inzu yo guturamo mu Bwongereza.

Ku munsi yizihizeho isabukuru y’imyaka 26, ikaba yarabereye iwe mu rugo mu Bwongereza ari nabwo yahaga ikaze nyina umubyara muri iyi nzu, inshutyi ze n’umuryango

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sherrie Silver yavuze ko yishimiye ko nyina ku munsi yizihiza isabukuru ye ari na bwo yageze iwe mu rugo.

Yagize ati"ni isabukuru yanjye, reba ukuntu mama abyina mu ikazu ye y’umutuku. Bwa nyuma umuryango wageze mu nzu yanjye nshya ku nshuro ya mbere kuva nyiguze. Urakoze Mana ku bw’uwundi mwaka."

Sherrie Silver yavukiye mu karere ka Huye, yaje kujyana na nyina mu Bwongereza baba ariho batura, akaba ari n’aho yigiye amashuri ye.

Sherrie Silver yamenyekanye cyane ubwo yagaragara mu ndirimbo z’ibyamamare nka nka Rihanna na Beyonce.

Inshuti n'umuryango bari bifatanyije na we

)