Siforo watoraguye Florence ari uruhinja akamwonsa muri Jenoside urubyiruko rwamuhaye inka

Siforo watoraguye Florence ari uruhinja akamwonsa muri Jenoside  urubyiruko rwamuhaye inka

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Murambi rwagabiye inka y’igihango  NYIRANDUNGUTSE Siforo wonkeje uruhinja yatoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu uwo mwana na we ni inkumi.

NYIRANDUNGUTSE Siforo amaze kugira imyaka 46. Yarokoye NYINAWUMUNTU Florence ubu ufite imyaka 26.  Yamutoye we ari inkumi y’imyaka 20, ahita atangira kumwonsa akiri agahinja, yari amukuye mu bantu bishwe.

Uyu murinzi w’Igihango icyo gihe yabaye Malayika Murinzi, yari umukobwa w’imyaka 20 wagiye gutashya inkwi, asanga icyobo baroshyemo abantu bishwe hejuru yacyo hari urwo ruhinja, uwo ni Nyinawumuntu.

Niko kwitwarira ako gahinja arakonsa, ntari yarigeze abyara kugeza amashereka yizanye. Uyu mwana warokotse muri ubwo buryo, amaze kuba mukuru yize amashuri yisumbuye ubu arikorera.

Urubyiruko rwagiye guha umuganda uriya mugore, ibikorwa byarwo byabanjirijwe no kumuhingira imyumbati n’ibijumba ku buso bwa are 10, nyuma bakurungira inzu ye, bayitera ishwagara, ndetse bubaka ikiraro inka bamuhaye izajya ibamo.

Nyinawumuntu Florence ashimira ruriya rubyiruko yari afite ibyishimo.

Ati “Nanjye bambwira ko yanyonkeje, simbizi kuko nari umwana ariko nkurikije impuhwe n’urukundo angirira mbona ari Umubyeyi wanjye. Kandi ni Umubyeyi wanjye nkunda, nzakomeza gukunda. Umutima mwiza afite nifurije buri mubyeyi kuwugira.”

Ntakirutimana Francois ukuriye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Karongi yavuze ko ibikorwa by’urukundo bibaranga.

Ati “Dukora ibikorwa byinshi bifasha Abanyarwanda cyane cyane abatishoboye, twishimiye gushimira uyu mubyeyi kubera igikorwa cy’urukundo yagaragaje, usibye twe n’Imana izabimuhembera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, UWIMANA Phanuel yavuze ko igikorwa cyateguwe nyuma y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda urubyiruko rwahawe n’ubuhamya bw’uyu murinzi w’Igihango rukumva rukozwe ku mutima n’ineza yagiriye uriya mwana.

Ashishikariza buri wese kugira urukundo n’ubwitange nk’uko NYIRANDUNGUTSE Siforo yabikoze. Uwimana Phanuel asaba urubyiruko kwirinda ibirushora mu ngeso mbi kuko byarwicira ejo hazaza.

Ruriya rubyiruko mu Mirenge yose rwubakiye abatishoboye uturima tw’igikoni ndetse basana inzu, barategura gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.

NYIRANDUNGUTSE Siforo nyuma yo gukuza uriya mwana na we yarashatse, afite umugabo. Batuye mu Kagali ka Nkoto, Umurenge wa Murambi babyaye abana 3 b’abahungu.