Simba SC ya Kagere yanyagiye itababariye Yanga ya Haruna na Papy

Simba SC ya Kagere yanyagiye itababariye Yanga ya Haruna na Papy
Ikipe ya Simba Sports Club ikinamo rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu muri Tanzania, nyuma yo kwihaniza Young Africans ya Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick bita Papy ikayitsinda ibitego 4-1.

Hari mu mukino wa 1/2 cy’Irangiza cy’igikombe cy’igihugu wakiniwe kuri Stade Uwanja wa Taifa mu mujyi wa Dar Es Salaam, kuri iki cyumweru.

Ni umukino Simba Sports Club ipingana cyane na Young Africans yagiye gukina, mu gihe imikino ibiri ya Shampiyona ya Tanzania yaherukaga guhuza amakipe yombi nta n’umwe yatsinze, dore ko ubanza bawunganyijemo 0-0 mbere yuko Young Africans itsinda uwo kwishyura ku gitego 1-0.

Umuvugizi wa Simba SC, Haji Manara, yaherukaga gutangaza ko umukino w’uyu munsi ari uwo gukuraho agasuzuguro n’urusaku by’abafana ba Young Africans.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Simba SC iri imbere n’igitego 1-0, cyatsinzwe n’Umunya-Brésil, Gerson Fraga ku munota wa 21 w’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Simba SC iri hejuru cyane na Young Africans, dore ko iyo kipe y’umutoza Luc Aymael nta shoti na rimwe rigana mu izamu rya Simba yigeze itera.

Iminota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino yaranzwe no kwataka cyane izamu ku ruhande rwa Simba SC, inahita ibona ibitego bibiri byihuse. Umunya-Zambia Clatous Chama yatsindiye Simba SC igitego cya kabiri ku munota wa 50 w’umukino ku mupira yari ahawe na Kapiteni we John Bocco, nyuma y’iminota ibiri Umunya-Mozambique, Luis Josee Miquisson ahita ayitsindira igitego cya gatatu.

Igitego cya kane cya Simba SC cyabonetse ku munota wa 87, ku ishoti riremereye Meddie Kagere yateye rikurwamo n’umuzamu wa Young Africans, birangira umipira ugarukiye Mzamiru Yassin wahise awutereka mu rucundura.

Impozamarira ya Young Africans yari yabonetse ku munota wa 70 itsinzwe na Feisal Salum Feitoto.

Abanyarwanda Bose bakinira Simba SC na Young Africans bagaragaye muri uriya mukino, gusa Haruna Niyonzima ni we wari wabanje mu kibuga ku ruhande rwa Yanga. Sibomana Patrick na Meddie Kagere bombi binjiye mu kibuga mu gice cya kabiri basimbura.

Ikipe ya Simba igomba gukina ku mukino wa nyuma na Namunongo FC itozwa n’Umunyarwanda Hitimana Thierry yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Sahale all Stars.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0