Simba SC yatsinzwe na Mtibwa ku mukino wa nyuma, umuherwe Mo Dewji aregura

Simba SC yatsinzwe na Mtibwa ku mukino wa nyuma, umuherwe Mo Dewji aregura

Umwaka wa 2020 ntabwo utangiye neza ku ikipe ya Simba SC yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania, yatangiye itsindirwa ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup n’ikipe ya Mtibwa Sugar kuri uyu wa mbere muri Zanzibar.

Simba SC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze AZAM FC muri ½ kuri za penaliti ntabwo byaje kuyigendekera neza mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho yatsinzwe na Mtibwa Sugar muri Zanzibar igitego 1-0 itakaza iki gikombe cya Mapinduzi.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Awadh Salum Juma ku munota wa 39 nyuma y’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma b’ikipe ya Simba SC.

Awadh Salum Juma watsinze igitego cyahaye igikombe Mtibwa Sugar

Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona muri Tanzania iheruka kwegukana iri rushanwa muri 2015 ubwo yatsindaga ikipe ya Mtibwa Sugar ku mukino wa nyuma.

AZAM FC bakuyemo muri ½ uyu mwaka ikaba yari imaze iminsi yarihariye iki gikombe kuko yagitwaye inshuro 3 ziheruka.

Umutoza w’umubiligi Sven Vandenbroeck atangiye nabi cyane muri iyi kipe. Yanganyije na Yanga Africans mu mukino uheruka bibabaza abayobozi ba Simba SC, ariko gutsindwa n’ikipe bafata ko ari nto nka Mtibwa Sugar biraza kumushyira ku gitutu gikomeye gishobora kumuviramo no gutakaza imirimo muri iyi kipe.

Meddie Kagere na bagenzi be ntako batagize ngo bashake igitego cyo kwishyura ariko iyi kipe ya Mtibwa Sugar irinda neza izamu ryabo, umukino urangira ari igitego 1-0.

Byababaje cyane umuyobozi w’ikipe ya Simba SC umuherwe Mohamed Dewji wahise yandika kuri Twitter ko yaguye ku buyobozi bw’iyi kipe, azasigara ari umushoramali mu makipe y’abato ba Simba SC no kubaka ibikorwaremezo by’iyi kipe.

“ Birababaje cyane kubona Simba SC itabasha gutsinda, nyuma yo kwishyura miliyari 4 (Anagana na Frw 1,646,985,840) z’imishahara umwaka wa 2019 wonyine. Ndi umukunzi wa Simba nzasigara ndi umushoramari mu bikorwa remezo n’amakipe mato ya Simba SC.” Mo Dewji ku rubuga rwe rwa twitter.

Kuva yafata iyi kipe ya Simba SC Mo Dewji yashoye amafaranga menshi mu kubaka ikipe ikomeye muri Tanzania, anayigeza muri ¼ cy’imikino y’amakipe yabaye a ya mbere iwayo ku mugabane w’Africa, ariko uyu mwaka w’imikino byananiye Simba kongera kwitwara neza nk’uko yabikoze mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, itandukana na Patrick Aussems wari umutoza mukuru mu mpera za 2019.

Ntabwo uyu mukino wagendekeye neza Meddie na bagenzi be

Wari umunsi mubi ku bakunzi ba Simba SC

Simba SC ifite umukino ukomeye wa shampiyona kuri uyu wa kane aho irahura n’ikipe ya Mbao, mbere yo gusura Alliance ku cyumweru mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.

Iyi kipe iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 35 mu mikino 14 imaze gukina muri shampiyona ya Tanzania.