Siriya: Batayo ya NATO Yishe inyeshyamba za Leta ya Kiyisilamu

Itsanda ry’abasirikare riyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika(NATO) riri kurwanya inyeshyamba za Leta ya kiyisilamu ryagabye igitero cya kabiri ku musigiti wo muri Siriya. Uryo tsinda riravuga ko uwo musigiti ukoreshwa n’izo nyeshyamba mu kugaba ibitero.

Siriya: Batayo ya NATO Yishe inyeshyamba za Leta ya Kiyisilamu
Reuters Photo

Itsanda ry’abasirikare riyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika(NATO) riri kurwanya inyeshyamba za Leta ya kiyisilamu ryagabye igitero cya kabiri ku musigiti wo muri Siriya. Uryo tsinda riravuga ko uwo musigiti ukoreshwa n’izo nyeshyamba mu kugaba ibitero.

Abategetsi bashinzwe umutekano bo muri leta zunze ubumwe z’Amerika bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko icyo gitero cyo ku wa mbere cyishe inyeshyamba zihora zirasa abasirikari b’iryo tsinda.

Uwo musigiti watewe ejo ku wa mbere wari mu birometero 2, 5 y’uwundi watewe mu cyumweru gishize.

Igihugu cya Siriya gifite amategeko arengera imisigiti, ariko mu gihe ikoreshejwe nk’ubwihisho bw’inyeshyamba za Leta ya kiyisilamu, iyo misigiti ntiyongera kugira ubudahangarwa,nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikari cy’Amerika Colonel Robert Manning ejo kuwa mbere.