S.Korea yongeye gusaba abaturage kuguma mu ngo kubera covid-19 nyuma y'igihe gito bagiye hanze

S.Korea yongeye gusaba abaturage kuguma mu ngo kubera covid-19 nyuma y'igihe gito bagiye hanze

Kuri uyu wa Gatandatu taliki taliki 09, Gicurasi, 2020  Guverinoma ya Koreya y’epfo yafashe ikemezo cy’uko abaturage bose bagomba kongera kuguma mu ngo.Impamvu ni uko hagaragaye abarwayi bashya ba covid-19 nyuma y’uko Leta yari yemereye abaturage kuva mu ngo, imirimo igasubukurwa.

Mu Butaliyani naho hari ubwoba bw’uko iriya ndwara yakongera ikica benshi nyuma y’uko Leta yemereye abaturage gusohoka mu ngo.

Guverinoma y’i Roma mu Butaliyani ivuga ko igiteye impungenge kurushaho ari uko abaturage bari guhurira mu tubari no muri za Resitora ari benshi kandi begeranye cyane  bityo bakaba bashobora kwanduzanya.

Ubutaliyani nicyo gihugu kugeza ubu cyapfushije abaturage benshi mu Burayi bazira covid-19 ariko muru iki gihe u Bwongereza nibwo bwugarijwe cyane.

Ku isi Leta zunze ubumwe z’Ameriko nizo zapfushije abaturage benshi kugeza ubu kuko imibare itangwa na Kaminuza ya Hopkins ivuga ko hamaze gupfa abarenga ibihumbi 78.

Ibyabaye muri Koreya y’epfo byerekana ko abafata ibyemezo bya Politiki bafite akazi katoroshye ko kumenya niba abaturage bakwemererwa gusubira mu kazi kabo kugira ngo ubukungu bwongere buzamuke, cyangwa niba baguma mu ngo hirindwa ko hari abakwanduza abandi.

Igihugu kiri kurwana naya mahitamo kurusha ibindi ni USA. Perezida wayo Donald Trump ashaka ko abaturage bakwemererwa gusohoka mu ngo zabo ariko bamwe muri ba Guverineri b’ibihugu bigize USA bakavuga ko hakiri kare cyane.

Umwe muri aba ni Guverineri wa New York( iyi ntara niyo yapfushije benshi kugeza ubu) witwa Andrew Cuomo uvuga ko byaba byiza habayeho gutegereza mu gihe runaka kuko hari ibimenyetso by’uko iriya ndwara ikiri mu baturage.

Leta ya Georgia yo yemereye abaturage gutangira imirimo nk’uko bisanzwe ariko hari abantu batangiye kugaragaza ibimenyetso bya covid-19.

Izindi Leta nka Texas na Nevada nazo zarafunguye.

Mu minsi mike ishize hari abakozi babiri bo mu Biro bya Perezida Trump bari barashyizwe mu itsinda ryo kurwanya covid-19 baherutse gushyirwa mu kato nyuma y’uko bahuye n’umwe mu barwayi bayo.

Ku rundi ruhande hari ibihugu byigize  ‘ntibindeba’ mu gukumira coronavirus, ibyo birimo nka Belarus aho Perezida Alexander Lukashenko avuga ko ibyo abantu bavuga kuri covid-19 ari ubwoba budafite ishingiro( pyschosis).

Muri Africa, Tanzania nayo ivugwaho kudaha agaciro ubukana bwa kiriya cyorezo.

Muri Koreya y’epfo ubu utubari, utubyiniro, za restaurants n’ibindi byongeye birafungwa nyuma y’uko abaturage bongeye kwanduzanya.

Leta yari yabahaye rugari ngo bishimishe, babyine,  ibyo guhana intera babireke.

Meya w’Umurwa mukuru, Seoul, witwa Park Won-Soon avuga ko abakora mu by’ubuzima bari gukora uko bashoboye kugira ngo babone kandi bapime abantu 1 400 bivugwa ko bahuye n’umusore w’imyaka 29 uherutse kugaragarwaho covid-19 avuye mu kabyiniro.

Kugeza ubu abantu banduye coronavirus ku isi hose bagera kuri miliyoni enye muribo abantu 279 000 barapfuye.