Sobanukirwa itandukaniro riri hagati y’imyemerere Gakondo ndetse n'iyo muri iki gihe ,ese ni iyihe y’ukuri?

Imyemerere y’iki gihe ntabwo ariyo Abanyarwanda bahoranye ,u Rwanda rwo hambere rwari rufite imyemerere Gakondo, aho abanyarwanda bizeraga abakurambere cyangwa se abo mu miryango yabo bapfuye,mu gihe imyemerere y’iki gihe yazanywe n’abamisiyonere baje bazanye amadini mu gihe abakoloni bazaga mu Rwanda.

Sobanukirwa itandukaniro riri hagati y’imyemerere Gakondo ndetse n'iyo muri iki gihe ,ese ni iyihe  y’ukuri?
5qmedias

Imyemerere y’iki gihe ntabwo ari yo abanyarwanda bahoranye ,u Rwanda rwo hambere rwari rufite imyemerere Gakondo, aho abanyarwanda bizeraga abakurambere cyangwa se abo mu miryango yabo bapfuye,mu gihe imyemerere y’iki gihe yazanywe n’abamisiyonere  baje bazanye amadini mu gihe abakoloni bazaga mu Rwanda.

Uko bimeze kose iyi myemerere ifite itandukaniro kuko ishingiye ku bintu bijya gusa, abakera basengaga mu mwuka ndetse n'ab'iki gihe basenga mu mwuka kuko ibyo basenga bitagaragaraga.Abanyarwanda bo hambere bizeraga Imana binyuze mu bapfuye,ab’iki gihe bakaba bizera Imana binyuze mu bahanuzi.

Ni kubw'iyo mpamvu muri iyi nkuru turi buze kurebera hamwe uko imyemerere n’imigenzo yo hambere yakorwaga,muri iyo migenzo harimo Kuraguza,guterekera,kubandwa n’iyindi….,Turaza gusobanukirwa nanone amavu n’amavuko ya Nyabingi  na Ryangombe.

Muri iyi nkuru nanone turaza kwiyambaza abizeraga iyo myemerere yo hambere,abakora ndetse n’abakoraga iyo mihango,Impuguke mu madini ndetse n’abanyamadini.

Kuraguza byakorwaga  bite?

Mu Rwanda rwo hambere kuragura kwari ukujya kubaza undi muntu mukuru uko ibintu runaka bizagenda,niba ufite ikibazo ukabaza uko cyakemuka agasa nk’ukugira inama.Uragura akenshi yifashishaga inkoko,urugimbu,inzuzi ndetse hari n’abaraguzaga umutwe,uwo uragura akakubwira imigenzo ukora kugirango ikibazo cyawe gikemuke.

Guterekera byo bivuga kwibuka,kuganira ndetse no kwiyibutsa ibintu ari nayo mpamvu abakurambere bacu baterekeraga abakurambere mu rwego rwo kubibuka,bagerageza kwisanisha n’ibigwi byabo aho bagize intege nke bakahigira isomo naho aho babaye intwari bakagerageza kwisanisha nabo.

Guterekera byakorwaga gute ?

Mu guterekera habagaho guhura k'umuryango bakifashisha ikigage,umutsima,ibishyimbo,isogi n’ibindi...maze bagasaba gukemurirwa ibibazo n’umuntu wo mu muryango wapfuye,bamusaba kubakemurira ibibazo  byabo,byasubizwa bakamenya ko ari we ubibakemuriye, nyuma bakagaruka baje kumushimira, bagatarama,bakanywa,bakarya bishimye cyane kuko uwo bambaje yabasubije.

 Impuguke mu by'amadini zivuga ko na nubu igikorwa cyo guterekera gikorwa binyuze mu madini, byitwa ko ari uguterekera bya kizungu kuko habaho guterekera abantu batazwi binyuze mu masengesho n’indi mihango y’abanyamadini yo kuramya,aho bitandukaniye n’ibya kera nuko ubu abiki gihe baterekera abo badahuje igisekuru ndetse batazi nka Yesu,Bikiramariya n’abandi….,Mu gihe mu Rwanda rwo hambere baterekeraga abantu bazwi bo mu muryango kandi bikozwe mu kinyarwanda.

Ibi byemezwa cyane na John Mugabo, impuguke mu bijyanye n’amakimbirane mpuzamahanga yibanda by'umwihariko ku ruhare rw’amadini .Mu kiganiro yagiranye n'ibisigo.com yagize ati: Mu bijyanye n’umumaro ndetse n’intego y’imyemerere y’ubu ntacyo irusha iyo hambere,icyo iy’ubu irusha iyo hambere n’imbaraga gusa,kuko ihuriweho n’ibihugu byinshi ,imyemerere y’iki gihe yubatswe mu mwaka  wi 325 n’ umwami Constantin.

Yakomeje avuga ko imyemerere y’iki gihe igizwe n’amadini yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi no kubiba inzangano mu banyarwanda kuko uruhare rwayo rurenze 90% mu kwanganisha abanyarwanda, ikintu cyatangiranye n’abazungu mu mwaduko wo mu 1990, aho Abapadiri baje bwa mbere I kabwayi akaba ari bo babanje kubiba amacakubiri aho  batandukanije abaturage n’umwami.

Mugabo John utagira idini asengeramo ugitsimbaraye ku myemerere ya Gakondo yavuze ko imyemerere ndetse n’imihango yakorwaga kera byahuzaga abanyarwanda aho kubatandukanya,kuko bidashoboka ko abanyarwanda bahuzwa n’imyemerere itari iyabo aho usanga amadini n’imyemerere ya none bitandukanya abantu kuko iyo batari mu idini rimwe batavuga rumwe,bikaba bigoye ko abanyarwanda bahuzwa n’imyemerere itari iyabo.

Kubijyanye no Kubandwa,ni ijambo riva mu Kubanda cyangwa kwihuza,kikaba cyari igikorwa cy’ubumwe cyabahuzaga n’Imana ndetse himikwa n’izindi mandwa bikaba byarakorwaga habyinwa imbyino z’imandwa nkuko igikorwa cy’umubatizo gikorwa mu madini atandukanye y'iki gihe.

Ntitwagarukiye aho kuko nyuma twegereye Pastor Ezra Mpyizi usengera mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi.Yatangiye avuga ko imihango yose yakorwaga n’abanyarwanda ba kera ndetse na bamwe mu biki gihe ari ibihimbano kuko habayeho kuyivangavanga.Abo hambere ntibari bazi Imana basenga n'ab'iki igihe ntibazi Imana basenga.

Yakomeje avuga ko kubandwa,guterekera,kuraguza  ntaho bitandukaniye  n'ibya Papa,Bishop,pastor,Umushumba n’abandi… bakora none.Iyo umuntu yarwaga bavuraga umubiri, bari bafite imiti yabo,ariko bakajya no gusaba Imana ngo ikize uwo muntu,bazanaga abapfumu bazi ibintu, nkuko kuri ubu abantu bahamagara ba Pastor n’Abapadiri ngo baze kubasabira, nabo hambere bari bafite abazaga ku basabira ngo bakire ibyago.

Pastor Mpyisi yanakomoje ku buryo abamisiyoneri bazanye imyemerere y’amadini,mu magambo ye yagize ati:Abamisiyoneri baje bavuga ko ibyacu byose ari ibipagani,n’izina so yakwise byose barabisenya,ibyari ku bwonko twavukanye barabyoza bashyiraho ibyabo kandi bazanye ibyapfiriye iwabo, bo baza bavuga ko iyo Mana bayizi nubwo bavugaga gutyo,iyo Mana ntabwo bayiturushaga kuko twitwaga Hategekimana,Nsabimana n’andi…Baje bazi ko baje kuyidusobanurira naho baje kudupfunyikira kuko ntacyo batwunguye ahubwo badusubije inyuma.

Imyemerere n’imigenzo ya kera ntabwo yigishaga abantu gukora ibibi kuko abantu babanga neza, ariko iyo Mana bazanye y’igishije abantu gusuzugura,kwangana,kwicana mu gihe kera umuntu yakoraga nabi agahanwa,iyo bakoraga ikibi baragikurikiranaga kuko Imana y’abanyarwanda yangaga yacyangaga,bumvaga ko ni gikorwa izabahana.Amanyarwanda bari bazi Imana uterse akantu gato bagombaga kugororwaho ariko baje byose babigira zero,Kandi ibyo bazanye nabyo biri hanyuma ya zero.

Mpyisi yakomeje avuga ko iyo abana bakavuka bigishwa kubandwa ariko kubatizwa kw’iki gihe,bakagira n’ujya kubatiza ndetse n’umuherekeza nkuko bikorwa ubu,utarabandwa yitwaga Inzigo nkuko utarabatizwa yitwa umupagani.

Kurundi ruhande hari abantu benshi kuri ubu bashaka kwigana imigenzo yo hambere cyane cyane abapfumu bavuga ko ari abavuzi gakondo,ariko muri uko kuvura bakavangamo no kuragura, gusa kuragura kuriho muri iy’iminsi abazi uko byakorwaga kera bavuga ko ari ibinyoma babikora akenshi bishakira indamu.

Nanone twegereye Dusabimana Emmanuel,umuvuzi gakondo ubarizwa mu Murenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo abwira Ibisigo.com byinshi kubirebana nuko bavura bakoresheje imiti ya Gakondo.

Emmanuel avuga ko avura indwara zose akoresheje imiti ya Kinyarwanda ndetse harimo n’amarozi,aho muri ubwo buvuzi bwe yifashisha amahembe,impu z’inyamaswa zitandukanye harimo ingwe,inzoka,Imondo,agasamunyiga,urutoni n’izindi…Uyu mugabo avuga ko kandi ibyo akora yabirazwe na se,atari ibyo yize mu mashuri.

Dusabimana avuga ko iyo haje umuntu afite indwara yananiranye,umugenzo wo guterekera ariwo wifashishwa kugira ngo uwo murwayi akire.

 Emmanuel aratubwira uko guterekera bikorwa

Ufata ikigage cyangwa inzoga ukajya mu cyumba ukavuga izina ry’umuntu ugiye guterekera warangiza ukanywaho ndetse ukanayimena hasi,ukavuga ko umuhaye uti: Akira dusangire,warangiza ukanayitereka muri icyo cyumba ukavuga uti: Akira ujye winywesha mu gihe ntahari,n’ibyo kurya nabyo niko bigenda maze uwo murwayi  waterekereye agakira hifashishijwe uwo mukurambere waterekereye.

Uyu muvuzi Gakondo yakomeje asobanura Nyabingi na Ryangombe icyo ari cyo kuko abanyarwanda benshi badakunze kubisobanukirwa.

Nyabingi  n’iki?

Nyabingi yabayeho yari umuntu,ndetse yari umukobwa w’umwami yabaga muri Tanzaniya,maze aza kwambuka mu gihe cy’umwami Ruganzu Ndoli, anariwe bazanye mu Rwanda maze bageze mw’ishyamba arisigaramo , abura uko asubira iwabo muri Tanzania niko kwambuka aza mu Rwanda yibera mu Ndorwa ari naho yakoreraga iyo migenzo yo Kuragura ,kubandwa akaba ariwe abanyarwanda benshi bakomoraho iyo migenzo.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko hari igihe umuntu bamuteza Nyabingi, kugira ngo amuvemo nuko ugomba kubanza gusigarana iyo Nyabingi ukoresheje iyo migenzo, cyane iyo uzi icyo Nyabingi yakundaga maze uwo muntu agakira.

Ryangombe n’iki?

Ryangombe rya babinga wa Nyundo na Binego nawe yari umuntu  wo mu bwoko bw’abacwezi yaje aturutse  muri Uganda,yari umuntu wakundaga guhiga,no korora yaje mu Rwanda akajya akora imigenzo yo kubandwa no guterekera.

Uko bimeze kose ibi bice uko ari bibiri by’imyemerere biremewe mu Rwanda kuko nta tegeko ryemera uruhande rumwe urundi nti rwemererwe,gusa Leta igazaba amadini gukurikiza amategeko y’igihugu.

 Hari abantu benshi bagitsimbaraye ku myemerere ya Gakondo bavuga ko ariyo y’ukuri n’undi mubare munini cyane ukaba utayikozwa, ahubwo bumva ko imyemerere yazanywe n’abamisiyonere ariyo y’ukuri.Impaka zikaba zikiri soze ku kumenya imyemerere y'ukuri ariko hakaba hari n’abandi barimo Mpyisi bavuga ko izo mpande zombi nta kuri zifite kuko zitigeze zimenya Imana.

Mpysi asoza avuga ko impamvu y’imyemerere yo hambere isa n’imyemerere y’iki gihe itandukaniro ni uburyo byakorwagamo,inyito byahabwaga ndetse na ba nyirabyo,kuko imikorere n’intego ari bimwe.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com