Sobanukirwa isano iri hagati yo “kubandwa no gusenga”, “ubupfumu n’ubuhanuzi”, “guterekera no kwiyambaza abatagatifu”

Hari imigenzo imwe n’imwe ikorwa n’amadini yo muri iki gihe wakwitegereza neza ukabona ifitanye isano n’ibyakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere, uretse gusa ko byitwa amazina atandukanye,ndetse bigakorwa no mu buryo buvuguruye.

Sobanukirwa isano iri hagati yo “kubandwa no gusenga”, “ubupfumu n’ubuhanuzi”, “guterekera no kwiyambaza abatagatifu”
5qmedias

 

Hari imigenzo imwe n’imwe ikorwa n’amadini yo muri iki gihe wakwitegereza neza ukabona ifitanye isano n’ibyakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere, uretse gusa ko byitwa amazina atandukanye,ndetse bigakorwa no  mu buryo buvuguruye.

Muri iyo, twavuga kubandwa ariko gusenga kw’iki gihe , ubupfumu ariko guhanura kw’iki gihe guhanura, guterekera ariko kwiyambaza abatagatifuza by’iki gihe.

Mu kugaragaza ayo masano twifashishije igitabo cyitwa ‘Imizi y’u Rwanda’ cy’Umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu.

Kubandwa no Gusenga

Kubandwa ko mu Rwanda rwo hambere ni kimwe no gusenga k’ubu.

Kubandwa Imana bikomoka ku nshinga kubanda ariho hava amazina nka Kabanda, Kayibanda bisobanuye komatana cyangwa kuba hamwe n’Imana.

Gusenga Imana ni ukujya mu materaniro ahantu hamwe ni kimwe no kujya mu nsengero muri iyi minsi.

Kwatuza umuntu winjiye mu idini bwa mbere twabigereranya no kubatiza kuko imandwa zarateranaga zikaba zifite amarwa adasembuye avugirwaho amagambo batongereraga uwabaga agiye kubandwa.

Iyo babandishaga umuntu (kumwinjiza mu idini ya Ryangombe) yagira umubyara mu mandwa, yabaga ari nk’umubyeyi wa batisimu uko bimeze mu madini amwe na mwe ya gikirisitu. Uwabanzwe bamwita ‘Uruzingo’ ni nk’umukristo naho utarabanzwe yitwaga ‘inzigo’ ni nk’umupagani w’iki gihe.

Uko imandwa zahura babaga isekurume bakayotsa, bafite n’umutsima witwa umunayo hamwe n’amarwa y’isugi (adasembuye) bakarya kandi bakanywa , ibyo bikaba bisa n’ibyo abakirisitu bakora by’ifunguro ryera uretse ko bo batarya inyama kuko muri iki gihe mu ifunguro ryera hakoreshwa divayi n’imigati ikozwe mu ifarini.

Abagaragu b’imandwa, twavuga ko muri iki ari nk’abapadiri n’abapasiteri.

Guterekera no kwiyambaza abatagatifu

Kubandwa byakorwaga rimwe, ukaba winjiye mu idini. Guterekera byahoraga bikorwa nk’uko abemera Imana bahora bagira amateraniro yo gusenga.

Guterekera: Kwari ukwiyambaza abakurambere b’ibihangange babayeho ngo babavuganire ku Mana kuko bemeraga ko nta gihanganjye cyangwa imfura zipfa, ahubwo ko bagira ahantu bajya nk’ibihangange bagiriye umumaro sosiye.

Batekerezaga ko bajya mu birunga kuko hahoraga haka umurimo cyangwa ahandi hihariye.

Ibyo rero bikagereranywa n’abanyamadini bagira igihe cyo kwiyambaza abatagatifu, kuko nabo ni abantu bapfuye ariko bafite urugero ruhanitse rwo kwemera Imana no kuyikorera(Urugero nka Kiliziya Gatulika).

Abo banyamadini hari abemera ko abo bantu hari ahandi bajya hatari mu ruvange aho bise muri puligatori ( ahantu hajya abantu bafite ibyaha bike).

Guterekera byakorwaga kenshi nk’uko amadini asaba abayoboke bayo gusenga iteka.

Uwaterekeraga yamurikiraga (yaragizaga) abakurambere ibiri mu rugo rwe byose nk’amatungo, umugore, abana n’ibindi byose atunze. Kimwe n’abasenga biragiza Imana badasize ibyo batunze n’ibyo Imana yabahaye byose.

Kuraguza no guhanuza

Abanyarwanda cyangwa abakurambere bacu bahaga agaciro ndetse abandi baracyaha agaciro ibyavuzwe n’abapfumu n’abahanuzi.

Kujya kuraguza kwari ukujya kureba umupfumu ukamugezaho gahunda zose uteganya nawe akakurebera ko bizagenda neza.

Ni ibikorwa byakorwaga n’Abanyarwanda mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo barebe niba bazagira intsinzi.

Ntabwo byari ubujiji nk’uko bamwe babitekereza kwari ukwiyitaho ngo bamenye uko bahagaze.

Abapfumu baraguzwagaho babaga bazwi, uwabyiyitiriraga yarahanwaga bikomeye ndetse bikagera no ku gihano cy’urupfu.

No muri Bibiliya abakiririsito bemera usangamo abahanuzi b’ukuri nka Samuel, Yeremiya, Natani, Elisa n’abandi. Nk’uko no mu Rwanda habayeho abapfumu cyangwa abahanuzi bavuzwe nka Nyirabiyoro.

Iyo yasangaga harimo ikibazo yakubwiraga icyo ukora cyangwa se akakubuza gukora icyo kintu.

Kuri ubu usanga nabwo biriho, mu nsengero nyinshi usanga abakirisitu bashidukira kwegera abo bazi ko bahanura cyangwa berekwa ngo bababwire uko babibona.

Igitabo ‘Imizi y’u Rwanda’ kigira kiti “ Abapfumu bo mu Rwanda rwo ha mbere bari abahanuzi b’icyo gihe.”

 No kuri ubu usanga umukobwa cyangwa umusore ndetse abantu bose mu nsengero babanza kubaza abahanuzi babo berekwa , ngo none se bigende, tubanze dusengere ubukwe mbere y’uko bubaho n’ibindi n’ibindi.”bikaba bigaragara neza ko abahanuzi bariho ubu  nta gishya bavuga.

Esra Mpyisi inararibonye mu by’imyemerere nawe yagize icyo avuga ku bijyanjye n’ubuhanuzi yagize ati “Nubwo ariko biyita ko ari abahanuzi nta bahanuzi bakibaho, abahanuzi ntabwo bavuga ibintu bisanzwe ngo mbonye Imana ikurinze impanuka, ngo ugiye kugura imodoka. Ibyo si ubuhanuzi kuko ubuhanuzi bwabaga bwerekeza ku gihugu n’ingaruka byagira k’umuryango mugari.”

Igitabo Imizi y’u Rwanda kigaragaza ko Abanyarwanda bari abahanga ndetse bemeraga Imana nubwo hari abatekereza ko ari ibintu bishya byazanywe n’abazungu ariko Imana abanyarwanda bari bayizi kandi ntibayigishijwe kuko bavugaga ko ari Rurema.

Ibyo bakoraga babishyiragamo urukundo n’ukwemera gukomeye cyane ku buryo aribo bantu bakwiriye kwigiraho ugeranyije n’abakoloni baje batandukanya abanyarwanda kuko abanyarwanda ba mbere nta ironda ryari ryo ryose bagiraga,batinyaga ikibi ni gisa nacyo ariko imyizerere y’iki gihe yazanye amadini iba ciyemo ibice amanyarwanda bigera naho bamwe mu bizera bayou mkadini bavuga ko uwo mudahuje idini utamushyingira umugeni,n’ujya kugira neza ubanze uwo musengera mu idini rimwe n’indi myizere itandukanye.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com