Super Manager ngo agiye guhigura, ikimasa yemereye Rayon Sports kigiye gutaha

Super Manager ngo agiye guhigura, ikimasa yemereye Rayon Sports kigiye gutaha

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager ukunda guhiga no kuvugwa cyane mu mupira w'amaguru nyuma yo kuvuga ko Rayon sports nitwara igikombe cya shampiyona azajya gusimbuka ku rutare rwa Bigogwe ntabikore ngo noneho ikimasa yemereye abakinnyi ba Rayon Sports bitewe n’ibyo bakoze umwaka ushize bagera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, yemeje ko uku kwezi gushira agitanze.

Muri Kanama 2018 ni bwo Rayon Sports yanditse amateka irenga icyiciro cy’amatsinda ya CAF Confederations Cup ikagera muri 1/4, Gakumba Patrick yavuze ko bitewe n’ibyo bakoze abemereye inka y'ikimasa.

Uyu mugabo ushinzwe gushakira abakinnyi amasoko akabifatanya n’ubuhanzi, aganira n'ikinyamakuru Isimbi yavuze ko uku kwezi agomba gutanga ikimasa yemereye iyi kipe n’ubwo hari hashize igihe.

Yagize ati"ubu ibintu byose byamaze gutunganywa, ikimasa nemereye Rayon Sports ndagitanga muri uku kwezi, namaze kuvugana na perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports ari we Paul Muvunyi, mvugana na perezida uriho ubu, byose byararangiye ngomba kubaha ikimasa cyabo bakakirya kuko baragikoreye, bakwiye gushimirwa."

Super Manager biteganyijwe ko iki kimasa azagitanga tariki ya 29 Nzeri 2019 mu gitaramo arimo ategura azaririmbamo indirimbo ze.

Uyu mugabo wiyita 2Ten nk’izina ry’ubuhanzi amaze gukora indirimbo zirimo ’Back to me’ na ’Uri Uwanjye’.