Tchabalala na Diarra bari gusaba kugaruka muri Rayon Sports

Tchabalala na Diarra bari gusaba kugaruka muri Rayon Sports

Rayon sports ni ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika umwaka w’imikino ushize, kandi initwara neza kuko yageze muri kimwe cya kane cy’imikino nyafurika CAF Confederation Cup. Tubibutse ko ari nayo kipe ya mbere hano mu Rwanda yakoze ayo mateka kuva iyo imikino nyafurika yahindurirwa uburyo bw’imikinire. Dore ko uretse no kugera mu kimwe cya kane(1/4) ntanindi iragera no mu matsinda yiyo mikino.

Bitewe nuko gukomeza kwitwara neza kwa Rayon sports muri iyo mikino nyafurika, abakinnyi bayo bakomeye yagenderagaho nka Pierro, Diarra na Shaban Hussein Tchabalala babengutswe namwe mu makipe akomeye yiganjemo aya hano muri Afurika. Nyuma yuko Tchabalala yitwaye neza mu mukino wahuje Rayon Sports na Mamelodi Sundowns yatangiye kubengukwa na makipe yo muri Afurika yepfo, uko yakomeza kwitwara neza muri iyo mikino ndetse no muri shampiona y’u Rwanda byaje kurangira yerekeje mu ikipe ya Barako yo muri icyo gihugu cya Afurika yepfo.

Diarra Ismael we yerekeje mu Algeria nyuma yuko yaramaze gutsinda ikipe y’ikigugu US Alger umukino ubanza nuwo kwishyura. Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sport yatsinzwe na US Alger ibitego bibiri kuri kimwe kuri stade Regional i Nyamirambo, gusa icyo gitego cya Rayon Sports cyatsinzwe nuwo rutahizamu ukomoka muri Mali. Naho mu mukino wo kwishyura wabereye muri Algeria aya makipe yombi yaguye miswi kuko yaganyije igitego kimwe kuri kimwe, nanone igitego cya Rayon Sports cyari cyatsinzwe na Ismaël Diarra.

Ismël Diarra wifuza kugaruka muri Rayon Sports

Nyuma yuko aba bakinnyi bombi berekeje muri ayo makipe, ubu ibintu sibimeze neza kuko yaba Tchabalala uri muri Baroka ndetse na Diarra uri muri Algeria batakibona umwanya uhagije wo gukina, ibi bigatuma n’umubare w’ibitego byabo ukomeza kurumba dore ko bose bakina bataha izamu.

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sport na Fan base kuri uyu 06 Mutarama 2019, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko abo bakinnyi babiri Tchabalala na Diarra bifuza kugaruka muri Rayon Sports, gusa hakaba hakiri inzitizi zuko isoko n’igurisha hano mu Rwanda ryafunze.

Tubibutse Ismaël Diarra aramutse agarutse muri Rayon Sports ataba ari inshuro mbere, kuko yigeze kwerekeza muri DCMP yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo niyahabwa umwanya wo gukina uhagije.uko kudahabwa umwanya byatumy yigarukira muri Rayon Sport kandi ntibyamubuza kwitara neza.

Ismaël Diarra ni ubu buryo akunze kwishimiramo igitego