Thailnd: Yagaburiye abakiliya muri Restaurant inyama z’umusaza yishe

Umugabo witwa Prasit Inpathom ufite restaurant mu mujyi wa Bangkok muri Thailand irahiga bukware umugabo ufite restaurant nyuma yo gufatwa ari kubagaburira abakiliya inyama z’umusaza w’imyaka 61 yari amaze kwica.

Thailnd: Yagaburiye abakiliya muri Restaurant inyama z’umusaza yishe
Internet photo

Umugabo witwa Prasit Inpathom ufite restaurant mu mujyi wa Bangkok muri Thailand irahiga bukware umugabo ufite restaurant nyuma yo gufatwa ari kubagaburira abakiliya inyama z’umusaza w’imyaka 61 yari amaze kwica.

Prasit Inpathom, nyiri restaurant iteka ibyokurya byiganjemo ibimera ndetse n’inyama, yavumbuwe n’abakiliya be ubwo yari amaze kubagaburira inyama z’umuntu, umusazaw’imyaka 61 yari amaze kwica niko guhita babimenyesha polisi.

Abakiliya b’iyi restaurant Lat Krabang muri Bangkok,Bahawe inyama zitandukanye n’izi ingurube bari basanzwe barya, niko kujya kubibwira polisi, iza gukora iperereza basanga mu kimoteri harimo umurambo w’umusaza wishwe bakamubaga.

Nyiri iyi restaurant, Prasit Inpathom yahise ahunga ubwo ubugome bwe bwari bumaze kujya ahagaragara ndetse kuri ubu ari guhigwa bukware na polisi.

Prasit Inpathom aheruka kugaragara mu ruhame ku wa 21 Ukwakira uyu mwaka ubwo yari ari gusangira agasembuye n’umuvandimwe we.

Uyu musaza w’imyaka 61 wishwe na Prasit Inpathom akamugaburira abakiliya, yishwe akubiswe icyuma ku mutwe ndetse aterwa icyuma mu nda inshuro 6 nkuko ibitangazamakuru byo muri Thailand byabitangaje.