The Ben yageze i Kigali atungura umwe mu bafana be

The Ben yageze i Kigali atungura umwe mu bafana be

Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben mu muziki, yageze mu Rwanda, akigera i Kanombe akaba yakiriwe n’umwe mu bafana be witwa Fabien ufite ubumuga bwo kutabona, ahita amwemerera gukorana na we indirimbo.

Uyu muhanzi usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aje kuririmba mu gitaramo cya East African Party yatumiwemo kizaba tariki ya 1 Mutarama 2020 kikazabera muri Kigali Arena.

The Ben akaba yakiriwe n’abantu benshi ku kibuga cy’indege harimo na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona akaba n’umufana we ukomeye cyane, yagaragaye kuri televiziyo aririmba indirimbo za The Ben.

The Ben akimukubita amaso akaba yafashwe n’ikiniga, yahise atangariza itangazamakuru ko we na Fabien uyu munsi bagomba kurara bagiye muri studio bagakorana indirimbo izasohoka ku munsi w’igitaramo bakazanayiririmba.

Yagize ati“ Imana iguhe umugisha nishimiye ku kubona. Iri joro turajya muri studio Fabien, indirimbo tuzakorana tuzayiririmba kuri ‘concert’’

Fabien yishimiye bikomeye kuba agiye gukorana indirimbo na The Ben kandi ari nawe muhanzi nyarwanda akunda kuko ngo indirimbo ze iyo azumvishe ziramunyura.

Igitaramo cya East African party kigiye kuba ku nshuro ya 12. Kwinjira muri iki gitaramo imyanya isanzwe ni 3, 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw naho muri (VVIP) ni 15,000 Frw.

The Ben byamurenze guhura na Fabien, yahise yiyemeza gukorana nawe indirimbo