The Mane yahaye gasopo Safi Madiba, indirimbo ze zigera kuri 7 zisabirwa guhagarikwa

The Mane yahaye gasopo Safi Madiba, indirimbo ze zigera kuri 7 zisabirwa guhagarikwa

Inzu itunganya umuziki ya The Mane, iratantaza ko umuhanzi Safi Madiba yishe amaseserano nkana yagiranye n’iyi nzu busaba ko indirimbo ze zigera kuri 7 yakoreye muri The Mane zihagarikwa, ni mu gihe indirimbo ‘Ntimunywa’ aheruka gusohora yo yasabwe kuyisiba kuri YouTube.

Mu ntangirio z’iki cyumweru nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko uyu muhanzi yaba atakibarizwa mu itsinda ry’abahanzi bo muri The Mane ‘The Mane Label’, ko agiye gukora Label ye ku giti cye.

Nyuma yaho Bad Rama, umuyobozi wa The Mane yatangaje ko Safi ari umuhanzi wa The Mane ugifite amasezerano yayo, bityo ko ibyo akora byose ari ukwica amasezerano ndetse ko ibihango bye yakoreye muri iyi nta burenganzira abifiteho.

Safi akaba yarahise ashyira hanze itangazo rivuga ko izina rye ari Safi Madiba bityo ko afite uburenganzira kuri buri kimwe cyose cyakozwe mu izina rye.

Mu itangazo ubuyobozi bwa The Mane bwashyize hanze buvuga ko Safi Madiba yishe amasezerano y’imikoranire yagiranye na The Mane Music Label ubwo yayivagamo akajya gukorana na ‘Nukuri Music’, gushyira indirimbo ze kuri YouTube ye kandi bitari mu masezrano bagiranye na we.

The Mane yakomeje isaba itangazamakuru, abafatanyabikorwa, inzu z’utubyiniro n’ahandi guhagarika gukoresha indirimbo za Safi yakorerewe na The Mane guhera ku wa 19 Ukuboza 2019(ejo hashize) kubera ko impande zombi zifite uburenganzira kuri ibi bihangano kandi bigomba gukoreshwa babyumvikanyeho, ngo mu gihe Safi atarakemura ikibazo afitanye na The Mane, gukomeza gukoresha ibi bihangano byaba ari ukurenga ku mategeko.

Ibyo bihangano ni indirimbo zigera kuri 7 zirimo; Kontwari, Kimwe Kimwe, Igifungo, My Hero, Good Morning, Ina Million ndetse na Original.

UIretse ibi bihangano kandi, Safi yasabwe guhita asiba kuri YouTube indirimbo aheruka gusohora ya ‘Ntimunywa’ yakoranye na Dj Marnaud yakoreye muri Nukuri Music kuko muri iyi ndirimbo yakoreshejemo izina The Mane kandi ntaburenganzira abifitiye.

Mu Gushyingo 2017, nibwo Safi Madiba yanjiye muri The Mane asinyana nayo amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki, hari nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Urban Boys yaririmbagamo.

Ubwo Safi nyasinyaga muri The Mane

Bad Rama umuyobozi wa The Mane, yavuze ko Safi nta burenganzira afite ku bihangano bamukoreye

Itangazo The Mane yasohoye