The Mane yahishuye impamvu Igisupusupu atazaririmba muri ’Kigali Summer Fest

The Mane yahishuye impamvu Igisupusupu atazaririmba muri ’Kigali Summer Fest

Harabura amasaha make igitaramo cya Kigali Summer Fest kikaba, ni igitaramo cyagombaga kuririmbwamo na Nsengiyumva Francois[Igisupusupu] ariko bikaba byahagaze bitewe n’ikibazo cy’umuterankunga bafitanye amasezerano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo amakuru yamenyekanye ko umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu Rwanda, Nsengiyumva Francois wamamaye nk’Igisupusupu, atazaririmba muri iki gitaramo.

Bad Rama, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya ’The Mane’, ari nayo yateguye iki gitaramo, yemereye Isimbi dukesha aya makuru ko Nsengiyumva bari bamaze gutangaza banashyize ku byapa atazaboneka muri iki gitaramo kizaba ejo.

Yakomeje avuga ko byatewe n’umuterankuna w’iki gitaramo ari we MTN kandi Nsengiyumva afite amasezerano ya Airtel, ngo basanze bishobora kuzanira ibabazo Label ye akoreramo ihagarariwe na Alain Mukurarinda, bahitamo kubihagarika.

Yagize ati"nta kintu kidasanzwe cyabaye, habayeho kutumvikana cyangwa kumenya ibikubiye mu masezerano ya makampani bagiye bagirana, twebwe twamutumiye nk’umuhanzi wo y’indi label, tumubwira ko dufite igitaramo cyatewe inkunga na makampani atandukanye, twumvaga ko bidashobora kugira icyo byabangamira ku masezerano we yari afite yandi, twabyumvaknyeho ni na bwo ifoto ye yasohokaga."

"Nyuma ngo byaje kugaragara ko bishobora guteza ikibazo bitewe n’amasezerano bafite ahandi, ibyo rero ni ibintu ntatindaho kuko simba nabiteganyije kuko ntazi ibiba bikubiye mu masezerano y’abantu."

Yakomeje avuga ko ari The Mane ndetse n’inzu itunganya umuziki ya Alain Muku nta kibazo bagirana kuko bose nta n’umwe ufite amakosa, icyiza ni uko byagaragaye mbere bitarateza ikibazo.

Igitaramo cya Kigali Summer Fest biteganyijwe ko kizaba ejo tariki ya 27 Kanama 2019, kikaba kizaririmbwamo n’abahanzi nka Sheebah Karungi guturuka muri Uganda, Rich Mavoko wo muri Tanzania bagera mu Rwanda uyu munsi, bakazafatanya n’abahanzi nyarwanda batandukanye.

Yari yamaze gutangazwa nk’umuhanzi uzaririmba muri iki gitaramo