The Rock wamenyekanye muri Film ya Fast and furious nawe yanduye Coronavirus

The Rock wamenyekanye muri Film ya Fast and furious nawe yanduye Coronavirus

Umugabo w’icyamamare wakunzwe n’abatari bake muri Cinema, akaba numwe mu bakinnye imikino yo gukirana, yatangaje ko ikintu cyamukomereye we n’umuryango we, kuva babaho ari ukumva ko banduye icyorezo cya corona Virus, kandi bari barageje kwirinda mu buryo bwose bushoboka.

Abinyujije k’urubuga rwe rwa Instagram, The Rock yavuze ko ubusanzwe bagerageje kwitwararika cyane kuko batinyaga kwandura Corona virus, ndetse bakumva ko ntaho bapfa guhurira nayo. Avuga ko ikintu kibabaje kandi gitangaje ni uko baje kuyanduzwa n’inshuti zabo za hafi cyane, ngo gusa nabo ntibari bazi ko banduye.

The Rock yagize ati” Njye n’umuryango wanjye twagerageje kwirinda, kuko burya ikintu cya mbere nshyira imbere ya byose ni Umuryango wanjye. Ariko ibi byaje kuvanwaho n’uko hari inshuti zacu za hafi zaje kudusura tuziha karibu, ariko ntibari bazi ko banduye birangira natwe twanduye iki cyorezo.”

Yakomeje abwira Abantu bose ko batagomba kujenjekera iki cyorezo kuko ntawe gitinya, ndetse gifata uwo ariwe wese, kuko nawe ubwe yabyiboneye ku bana be babiri banduye kandi ari bato cyane. Yavuze ko bakimara gupimwa bagasanga baranduye, bumvise ari nk’umugeri batewe mu nda, ndetse babona ko aricyo kintu cyambere cyabakomereye nk’Umuryango.

Yabwiye Abantu kandi ko kwambara Agapfukamunwa atari ibya Politike nk’uko benshi babitekereza, ahubwo kuri we ndetse n’umuryango we kwambara agapfukamunwa ni ukwirinda gukomeye, kuko ubu nta muntu ukwiye kwizerwa, niyo yaba ari umuntu wawe wa hafi cyane, ashobora kukwanduza.

Dwayne Johnson yateye ikirenge mu cya se Rocky, yinjira mu mukino wo gukirana aza kumenyekana cyane muri World Wrestling Entertainment (WWE).

Muri uwo mukino yabaye icyamamare cyane ahita yinjira mu gukina cinema, aho yakinnye filimi zizwi nka The Scorpion King, Fast & Furious 6 na Jumanji.

Muri uyu mwaka gusa kugeza mu kwa gatandatu bivugwa ko ‘The Rock’ yinjije miliyoni 87 z’amadorari ya Amerika, harimo miliyoni $23.5 zo gukina muri filimi izatangazwa na Netflix yitwa ‘Red Notice’ biteganyijwe ko izasohoka mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.The Rock yasabye Abantu kwambara agapfukamunwa birinda Corona virus