Theo Bose Babireba yanteye inda aranyihakana ariko ubu yamenye inshingano ze

Muhayimana Lucie mu minsi ishize yumvikanye ndetse agaragara mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda arira atabaza avuga ko umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bose Babireba yamuteye inda akamutererana akamutana n’uruhinja kandi adafite ubushobozi bwo kururera.

Icyo gihe byakuruye impaka ndende ndetse byageze naho uyu mugore ajya kurega Theo avugako atuzuza inshingano nk’umubyeyi wabyaye atita kuwo babyaranye.

Theo yabanje kubihakana avugako uyu mukobwa amubeshyera ariko nyuma yaje kubyemera, ubu arera umwana we ndetse ninawe ufasha uyu mugore kuri burikimwe cyose akeneye.

Twaganiriye n’uyu mugore atubwira uko abayeho nyuma yaho mu minsi ishize twamwumvaga ari mu makimbirane n’uwo babyaranye.

Arashimira Theo Bose Babireba cyane akagaya umugore we w’isezerano ugenda amusebya hirya no hino.

Amushimira avuga ko kuri ubu yamwenye inshingano ze kuko ubu amufasha kandi bameranye neza kandi nawe akaba ameze neza.