Tidiane Kone yageze i Kigali ngo yiteguye kubabaza Rayon Sports yamurekuye

Tidiane Kone yageze i Kigali ngo yiteguye kubabaza Rayon Sports yamurekuye

Rutahizamu mushya wa Gasogi United,Tidiane Kone,yavuze ko nubwo yaje mu ikipe izamutse mu cyiciro cya mbere vuba,yiteguye kubabaza ikipe ya Rayon Sports yamurekuye akagenda mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Tidiane Kone wageze I Kigali saa saba z’ijoro avuye iwabo muri Mali, yavuze ko akazi ke ari ugukina umupira atitaye ku ikipe ajye gukinira ahubwo icyo yitayeho ari ukubabaza Rayon Sports bwa mbere.

Yagize ati: “Numvise ko umunsi wa mbere tuzakina na Rayon Sports. Ni ruhago uzarusha undi azatsinda. Ntabwo nje hariya kwirebera amabara gusa, nzanywe no guhesha ishema umwenda w’ikipe yange. Insh’Allah nzabababaza”.

Tidiane Kone yabaye umunyamahanga wa kane ugiye gukinira Gasogi United nyuma ya Manase Mutatu Mbedi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umunya-Cameroun Athassi Fabrice Merlin n’umunya-Liberia Herron Scarla Berrian