Tour du Rwanda: Mu Mvura yateje impanuka Umunya-Colombia atwaye agace ka 6

Tour du Rwanda: Mu Mvura yateje impanuka Umunya-Colombia atwaye agace ka 6

Umunya-Colombia Jhonathan Valencia Restrepo atwaye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga mu mugi wa Musanze kagana i Mihanga.

Aka gace kari ku ntera ya kilometero 127 kabaye aka gatatu uyu mukinnyi atwaye kuva iri rushanwa ryatangira. Kiyongereye ku ka Rubavu-Musanze na Kigali-Huye.

N’ubwo nta munyarwanda uratwara agace na kamwe, uyu munsi wabahiriye kuko Mugisha Moïse warushwaga iminota irenga ibiri, yabashije kugabanya iki kinyuranyo.

Ubu ku rutonde rusange, Umunya-Erithrea Tesfazion Natnael ni we uri ku mwanya wabere, Mugisha Moïse ni uwa kabiri.

Uko abakinnyi basiganwe ku gace ka 6
Ku rutonde rusange, Umunyarwanda yagabanyije ibihe yarushwaga n’uwa mbere