Trump yategetse ko uruzitiro hagati ya US na Mexique rushyirwaho uruzi rurimo ingona

Trump yategetse ko uruzitiro hagati ya US na Mexique rushyirwaho uruzi rurimo ingona

Igitabo cyasohotse kuri uyu wa Gatatu cyanditswe n’abanyamakuru babiri ba The New York Times bashingiye ku buhamya bahawe n’abakozi bakuru mu biro bya Perezida Doland Trump, banditse ko yategetse ko imbere y’uruzitiro rwa USA na Mexique hashyirwa uruzi rurimo ingona n’inzoka.

Trump ngo yategetse ko hubakwa uruzi rurimo ingona hari y’umupaka kandi ugerageje kurwegera akaraswa amaguru

Abanyamakuru ba The New York Times bavuga ko amakuru bahawe n’abakozi bashinzwe kubaka ruriya ruzitiro yemeza ko Perezida Donald Trump yageze n’ubwo ategeka ingabo ze kuzajya zirasa amaguru abimukira bashaka kurira urukuta ariko zimubwira ko byaba bidakurikije amategeko.

Imirimo yo kubaka urukuta rugabanya Mexique na USA yaratangiye kandi ngo ruzuzura rutwaye byibura miliyari 3.6 $.

Perezida Trump avugwaho gutanga amabwiriza y’uko senyenge zigize ruriya rukuta zigomba kuba zirimo amashanyarazi kandi hasi aho urukuta rugabanira na Mexique hakazakorwa umugezi muremure urimo ingona n’inzoka z’ubumara.

Ubwo yiyamamazaga kuzayobora USA Donald Trump yasezeranyije abaturage ko nibamutora azahagarika abimukira binjira mu gihugu ke mu buryo budakurikije amategeko.

Igitabo cyanditswe na bariya banyamakuru ba The New York Times kiswe ‘Border Wars: Inside Trump’s Assault on Immigration.’

Ubuhamya bukirimo bwatanzwe n’abayobozi bagera kuri 12. Bumwe muri bwo bwemeza ko Trump yatanze itegeko ko nibiba ngombwa abimukira bazajya baraswa amaguru bashatse kwinjira muri USA.

Iki gitekerezo ariko abo yagihaye baracyanze bavuga ko byaba bidakurikije amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Ruriya rukuta kandi ngo rugomba kuba rufite senyenge zityaye ku buryo zikomeretsa uwo ari we wese uzuriye.

Kuba ibyemezo bya Trump byari bikomeye hari bamwe mu bajyanama be banze kubyemera ndetse bamwe arabirukana.

Bamwe muri bo ni Kirstjen Nielsen wari ushinzwe ubujyanama ku byerekeye umutekano w’imbere mu gihugu.

Ubuhamya buri muri iki gitabo ngo bwatanzwe n’abajyanama ba Trump

BBC