Twagirumukiza Abdoul-kalim niwe urasifura umukino wa Rayon Sports na As Kigali

Twagirumukiza Abdoul-kalim niwe urasifura umukino wa Rayon Sports na As Kigali

Abasifuzi bazayobora imikino y’umunsi wa kabiri, wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bamaze kumenyekana, aho bayobowe na Twagirumukiza Abdoul-kalim usanzwe uzwi kuyobora imikino imwe ikomeye mu Rwanda, bitewe n’uburemere bwayo ariko akarangwa n'amakosa amwe na mwe..

Uyu munsi tariki ya 08 Ukwakira 2019, ni bwo harakinwa imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Kuri uyu munsi, umukino wakwita uw’umunsi bitewe n’amakipe azakina, ni umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports FC n’ikipe ya As Kigali FC iherutse kubatwara igikombe cya Super Cup hitabajwe za penaliti.

Rayon yongeye guhura na As Kigali FC

As Kigali FC yakuye inota kuri APR FC

Nsoro araba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino

Uyu mukino urabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi nebyiri z’umugoroba, hagati mu kibuga, urayoborwa n’umusifuzi mpuzamahanga Twagirumukiza Abdoul-kalim, akazaba yungirijwe na Mutuyimana Dieudonne na Muhire Fradji, mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari Ruzindana Nsoro, mu gihe komiseri wawo aba ari Munyanziza Gervais.

Twagirumukiza Abdoul-kalim yahawe umukino ukomeye