U Buhinde: Abasore batatu b’Abanyarwanda batawe muri yombi bakekwaho gucuruza urumogi

U Buhinde: Abasore batatu b’Abanyarwanda batawe muri yombi bakekwaho gucuruza urumogi

Polisi yo mu Buhinde yataye muri yombi abasore batatu b’abanyarwanda inafata urumogi rungana na 1.25 kg, mu gace ka Sanjeevi Nagar kuri uyu wa Kabiri.

Ikinyamakuru The Hindu cyo mu Buhinde cyanditse ko abatawe muri yombi ni Peace John w’imyaka 32, Izere Gilbert w’imyaka 30 na J. Mozzoia Allen w’imyaka 25.

Polisi yatangaje ko yagiye gufata abo basore ishingiye ku makuru yari yahawe n’abaturage ko bacuruza urumogi, maze itegura umugambi wo kubafatira mu cyuho ndetse ibasangana urumogi, amafaranga na telefoni eshatu.

Yavuze ko Peace John wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishuri ryigenga ahitwa Salem yamenyanye na Gilbert bombi bahujwe n’urumogi.

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko John yaguraga urumogi mu gace ka Salem akarugurisha ku bakerarugendo b’abanyamahanga, bagenzi be bigana n’abaturage bo mu gace ka Alankuppam aho yakodeshaga, akabifashwamo na Gilbert na Allen.

Kugeza ubu iperereza ryimbitse rikomeje ku byaha bakekwaho.