U Buhinde bwataye muri yombi inuma ikekwaho kuba maneko ya Pakistan

U Buhinde bwataye muri yombi inuma ikekwaho kuba maneko ya Pakistan

U Buhinde bwatangaje ko ku mupaka ubugabanya na Pakistan bwahafatiye inuma bikekwa ko ari maneko yoherejwe n’igihugu cya Pakistan.

Iyo nyoni yafashwe mu mpera z’ukwezi gushize, u Buhinde buvuga ko yari itwaye ubutumwa bwanditse mu buryo bw’amarenga. Yafatiwe mu gace ka Manyari gaherereye mu ntara ya Kashmir ikunze guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Inzego z’umutekano z’u Buhinde zatangaje ko ziri kugerageza guhishura icyari kiri mu butumwa iyo numa yafatanywe, nkuko Sky News yabitangaje.

Umuyobozi wa Polisi ya Kathua, Shailendra Mishra yavuze ko abaturage aribo bafashe iyo numa bakayishyikiriza Polisi, nyuma y’uko igurutse ivuye muri Pakistan ikinjira mu nzu y’umuturage.

Yagize ati “Hari impeta yari ku kuguru kwayo ndetse harimo imibare. Ntitwavuga koko niba yarakoraga ubutasi ariko abaturage babonye amaguru yayo ariho nimero, barayifata.”

Shailendra yavuze ko nubwo ibyanditse ku maguru y’iyo nyoni bishobora kuba ari ubutumwa buhishe, batabyemeza batarabikoraho iperereza kuko abaturage bo mu gace ka Punjab muri Pakistan bakunze gutunga inuma zifite nimero kugira ngo byemerwe ko ari izabo.

Si ubwa mbere mu gace kagabanya u Buhinde na Pakistan havuzwe kwifashisha inyoni mu butasi. Mu 2016, Polisi yo muri Leta ya Punjab mu gace k’u Buhinde yafashe inyoni bikekwa ko yari ivuye muri Pakistan, ifite ubutumwa bivugwa ko bwari bugamije guhungabanya umutekano wa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi.

Mu 2015 nabwo hari indi nyoni yafashwe imaze kuguruka ahantu harehare, ifite ubutumwa buyanditseho bugenewe u Buhinde.