U Burusiya bwakoze operasiyo kabuhariwe bukoresheje indege mu guhiga uwiyita Yesu

U Burusiya bwakoze operasiyo kabuhariwe bukoresheje indege mu guhiga uwiyita Yesu
Leta y’u Burusiya yakoze operasiyo kabuhariwe yo guhiga Pasiteri Sergei Torop uvuga ko ari Yesu Krisitu wagarutse mu Isi, bwifashishije indege za kajugujugu.

Sergei Torop abayoboke b’itorero rye bita Vissarion cyangwa se ‘Yesu wa Siberia’, yigeze kuba umupolisi, abwirukanwamo mu 1989 yishingira urusengero. Arashinjwa kurema itorero ritemewe no kwambura abayoboke amafaranga (amaturo).

Mu itorero rya Church of Last Testament (Itorero ry’Isezerano rya Nyuma) yashinze mu 1991, afite abayoboke benshi baturuka mu mpande n’impande mu Burusiya, barimo n’abahanga mu mashuri.

Mu 2002 Vissarion yigeze kubwira The Guardian ko nta we uzagera ku Mana atamunyuzeho. Ati: “Sindi Imana ndetse ni ikosa kubona Yesu nk’Imana. Ibyo Imana shaka kuvuga, ibinyuzamo.”

Operasiyo yakozwe yari ihuriweho na Polisi y’Igihugu, urwego rushinzwe iperereza n’izindi nzego z’umutekano. Byarangiye afatiwe hamwe n’ibindi byegera bye bibiri birimo Vladimir Vedernikov.

like
0
dislike
0
love
0
funny
1
angry
0
sad
0
wow
0