U Butaliyani: Umudugudu washyizwe ku isoko, aho inzu imwe igurishwa idolari rimwe ahwanye na 1000frw(AMAFOTO)

U Butaliyani: Umudugudu washyizwe ku isoko, aho inzu imwe igurishwa idolari rimwe ahwanye na 1000frw(AMAFOTO)

Inzo zo mu mudugudu wa Cinquefrondi,uherereye mu majyepfo y’agace ka Calabria mu Butaliyani zashyizwe ku isoko, aho imwe igura idolari rimwe (hafi 1000 Frw) ariko uguze akayivugururira.

Uyu mudugudu abayobozi bavuga ko utarangwamo coronavirus, wari utangiye gushiramo abantu ku buryo hari inzu nyinshi zidatuwe kandi zangiritse.

Uwemererwa kugura inzu muri uwo mudugudu agomba no kubanza kwerekana uko azayivugurura.

Meya Michele Conia yavuze ko uwo mwanzuro wo kugurisha inzu ku giciro gito ugamije gushishikariza abantu kugaruka gutura ako gace kabaye itongo.

Yagize ati “Gushakisha abantu bashya batura muri ziriya nzu zatawe, ni imwe muri gahunda dufite twiswe ‘Operation Beauty’ natangije yo gusana ibyangiritse n’ibice by’umujyi wacu bitangiye gutakara.”

Meya Conia yavuze ko yavukiye mu Budage aho ababyeyi be bari barimukiye, nyuma yo kubona umujyi wabo uburyo ukomeje gusenyuka yiyemeje kuwugarukamo.

Ati “Abantu benshi bamaze kwimuka hano, bagasiga inzu zambaye ubusa. Ntabwo twakwemera ko umujyi wacu uzima burundu.”

Ugura inzu muri uwo mudugudu yishyura idolari rimwe ariko akishyura amafaranga y’ingwate y’umwaka angana n’amadolari $280. Uwaguze inzu ntayivugurure mu gihe cy’imyaka itatu, azahanishwa amande ashobora kugera ku madolari $22,470.

Ufite amafaranga 1000 frw wabona inzu yawe

Gusa zimwe muri izi nzu zarangiritse