U Bwongereza: Abibye umusarani ukoze muri zahabu gusa bakomeje guhigwa bukware

U Bwongereza: Abibye umusarani ukoze muri zahabu gusa bakomeje guhigwa bukware

Igipolisi cyo mu Bwongereza gikomeje guhiga bukware abantu baba baribye umusarani ukozwe muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyari zisaga 6 z’Amanyarwanda, aho abandi bangabo batatu batawe muri yombi.

Ni umusarani w’ubugeni ukoze muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyoni 6 z’amapawundi (asaga miliyari esheshatu y’u Rwanda).

Wibwe mu kwezi gushize kwa cyenda mu nyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza.

Abagabo batatu b’imyaka 34, 35 na 36 b’ahitwa Oxford batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kwiba uyu musarani utangaje kandi w’agaciro.

Hari abagabo babiri bari bafashwe mbere bakekwaho ubu bujura nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Kompanyi ifite ubwishingizi bw’iyi nyubako yatangaje igihembo cy’amapawundi £100,000 ku wagarura cyangwa akagaragaza aho uyu musarani uri.

Uyu musarani bitaga ‘America’ wari mu bimurikwa by’umunyabugeni w’Umutaliyani Maurizio Cattelan, abawusuraga bakaba barashoboraga no kuwukoresha bikiza imyanda yo mu mubiri.

Polisi ivuga ko kwiba uyu musarani “byangije inzu bikanahateza umwuzure” kuko wari ushinze muri iyi nyubako.

Iyi nyubako yo mu kinyejana cya 18 iri mu hantu ndangamurage ku isi, aha ni naho havukiye Winston Churchill wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Mu kwezi kwa munani, umugabo witwa Edward Spencer – umuvandimwe wa Churchill – uyobora ahari iyi nyubako, yavuze ko yizeye neza umutekano w’iki gihangano.Yagize ati: “Ntawe byakorohera kucyiba”.